English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uherutse kwiba inka akayihisha iwe mu rugo yatawe muri yombi.

Kamuhanda Laurent, akurikiranyweho kwiba inka y’umuturage akayihisha iwe mu rugo iwe.

Iyi nka Laurent yayihishe iwe mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muhanga Byicaza Jean Claude avuga ko  Kamuhanda Laurent uvugwaho kwiba Inka, yayivanye mu kiraro tariki ya 9 Ukuboza 2024.

Byicaza avuga ko kuva icyo gihe bakomeje gushakisha aho iyo Nka yarengeye baza kuyisanga kwa Kamuhanda Laurent w’Imyaka 39 y’amavuko.

Ati “Uyu mugabo akimara gufatwa, yahise avuga abo bafatanije kwiba izindi nka. Bagenzi be babiri  bafatanije muri ubwo bujura, Inzego z’Umutekano zabataye muri yombi, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Muhanga.’’

Gusa bamwe mu baturage bavuga hari izindi nka eshatu  zibwe zikaba zitarafatwa kugeza ubu.



Izindi nkuru wasoma

Gen. Muhoozi na politiki yo kuri X: Amagambo ashyushye atera urunturuntu muri Uganda.

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-30 22:12:47 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uherutse-kwiba-inka-akayihisha-iwe-mu-rugo-yatawe-muri-yombi.php