Uganda: Umubare w’abanduye Ebola wiyongereye cyane.
Ministeri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko umubare w’abanduye indwara ya Ebola wiyongereye uva ku bantu batatu (3) ugera ku icyenda (9).
Uyu mwuka mubi w’indwara watangiye kumvikana muri Uganda mu kwezi gushize, aho Guverinoma yemeje ko icyorezo cya Ebola cyageze muri iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.
Iyi ndwara iterwa na virusi izwi nka Sudan Strain, imwe mu moko y’iyi virusi azwiho ubukana, kandi kugeza ubu nta rukingo rwemewe ruyirwanya ruraboneka. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’Ubuzima, umwe mu bantu icyenda banduye yamaze kwitaba Imana.
Abarwayi barindwi bari kuvurirwa mu bitaro biherereye mu Murwa Mukuru Kampala, mu gihe undi umwe arwariye mu bitaro byo mu Karere ka Mbale, hafi y’umupaka wa Kenya.
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 265 bahuye n’abanduye Ebola bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe harebwe niba hari ababa baranduye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko Uganda yatangije igerageza ry’urukingo rwihariye rugenewe guhangana na virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Sudan Strain. Ibi birakorwa mu gihe inkingo zari zisanzwe zihari zagenewe kurwanya virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Zaire Strain, iheruka kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda burakomeza gushyira imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show