English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda: Iserukiramuco rya ’Nyege Nyege’ ryongeye gusubukurwa nyuma y’igihe kinini rihagaritswe.

Iserukiramuco rizwi nka ’Nyege Nyege Festival’ rimaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasurazuba, ryemerewe gukomeza nubwo ryari ryasabiwe na bamwe bagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda, guhagarikwa.

Abadepite bamwe baheruka kuzamura amajwi basaba ko iri serukiramuco ritakomeza, barishinja kwamamaza imico mibi irimo ubutinganyi n’ubusambanyi.

Nyuma y’impaka zikomeye, Minisitiri w’intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yemeye ko ibi birori bikomeza.

Mu kiganiro yagiranye n’abateguye iri serukiramuco kuri uyu wa Kane, yavuze ko ryakomeza ariko hagashyirwaho amabwiriza agomba kubahirizwa ku bazitabira iri serukiramuco.

Ati "Ibirori bizakomeza ariko bikurikize amabwiriza, bizwiho gukurura ba mukerarugendo ibihumbi n’ibihumbi, ntidushobora kubura aya mahirwe mu gihe igihugu kirimo gukira ingaruka za Covid-19".

Ku wa 7 Nzeri, hari abadepite bagaragaje ko batewe impungenge n’iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 15-18 Nzeri 2022.

Sarah Opendi yagize ati "Nyege Nyege igiye gukurura abantu b’ingeri zose baturutse impande z’Isi, izane ibikorwa byose bitari iby’Abanyafurika, bitari no mu muryango wacu, barashaka gushora urubyiruko rwacu mu mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBT)."

Minisitiri w’ubukerarugendo muri Uganda, Martin Mugarra, uri mu bashyigikiye ibi birori, we yaje kugaragaza ko ibi birori ari ingenzi, kuko nibura abanyamahanga barenga 8000 bamaze kugura amatike yo kubyitabira.

Ni mu gihe depite Rose Lilly Akello we yabwiye inteko ishinga amategeko ko Minisiteri n’abapolisi babanje guhura n’abategura Nyege Nyege, babaha ibisabwa byose bazagenderaho.

Mu byo inzego zasabye abategura iri serukiramuco kuzitondera, harimo kuzakumira abana bari munsi y’imyaka 18 n’abazashaka kubyitabira bambaye nabi, cyangwa bagaragaza ibikorwa bifitanye isano n’ubusambanyi.

Ku bategura iri serukiramuco, bishimiye ko bahawe uburenganzira bwo gukomeza igikorwa, ariko mu butumwa bashyize kuri Twitter, babujije abantu kuza bambaye ubusa.

Iri serukiramuco rimara iminsi ine rimaze igihe kinini ribera muri Uganda kuva mu 2014, rigiye kuba nyuma yimyaka itatu rihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe



Author: Ndahimana Jean Pierre Published: 2022-09-09 12:16:29 CAT
Yasuwe: 303


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-Iserukiramuco-rya-Nyege-Nyege-ryongeye-gusubukurwa-nyuma-yigihe-kinini-rihagaritswe.php