English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubuhinde:Imibare y'abapfa bishwe n'inkangu ikomeje gutumbagira

Imibare y'abahitanywe n'inkangu yatewe n'imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa Kabiri mu gihugu cy'Ubuhinde ukomeje gutumbagira ,imibare ya vuba ivuga ko hamaze gupfa abantu 60 mu gihe abandi benshi bakomeretse kandi hakaba hari n'ubwoba ko uyu mubare ushobora gukomeza gutumbagira.

Umusozi wo mu Karere ka Wayanad ni umwe mu misozi yatwawe n'inkangu muri iryo joro amakuru avuga ko imibare y'abahitanywe n'ibi biza iri kwiyongera buri kanya.

Inkangu nyinshi zabaye mu bice byegereye Meppandi muri aka Karere ka Wayanad mu masaha ya saa munani z'ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri aho yibasiye cyane uduce tune ndetse ubu ibikorwa by'ubutabazi bikaba biri gukorwa.

Abayobozi batangaje ko iyi mvura yangirije ibikorwa byinshi nk'amashanyarazi,imihanda ndetse hari n'ibiraro byinshi byatwawe n'izi nkangu.

Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Kerala, P M Manoj yavuze ko imibare y’abahitanywe n’izi nkangu ishobora kwiyongera, ndetse anatangaza ko abakomeretse barenga 70, aho bari kuvurirwa mu bitaro by’Akarere.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi bwagize buti “Abantu babarirwa muri magana, birakekwa ko bagizweho ingaruka n’ibi biza.”



Izindi nkuru wasoma

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira

Gakenke:Abantu bibiri bishwe na gazi yo mu kirombe

Ubuhinde:Imibare y'abapfa bishwe n'inkangu ikomeje gutumbagira

Uburezi:Umubare w'abanyeshuri basibira ukomeje gutumbagira,Nyirabayazana n'inde?



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-31 09:44:48 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UbuhindeImibare-yabapfa-bishwe-ninkangu-ikomeje-gutumbagira.php