Ubuhinde:Imibare y'abapfa bishwe n'inkangu ikomeje gutumbagira
Imibare y'abahitanywe n'inkangu yatewe n'imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa Kabiri mu gihugu cy'Ubuhinde ukomeje gutumbagira ,imibare ya vuba ivuga ko hamaze gupfa abantu 60 mu gihe abandi benshi bakomeretse kandi hakaba hari n'ubwoba ko uyu mubare ushobora gukomeza gutumbagira.
Umusozi wo mu Karere ka Wayanad ni umwe mu misozi yatwawe n'inkangu muri iryo joro amakuru avuga ko imibare y'abahitanywe n'ibi biza iri kwiyongera buri kanya.
Inkangu nyinshi zabaye mu bice byegereye Meppandi muri aka Karere ka Wayanad mu masaha ya saa munani z'ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri aho yibasiye cyane uduce tune ndetse ubu ibikorwa by'ubutabazi bikaba biri gukorwa.
Abayobozi batangaje ko iyi mvura yangirije ibikorwa byinshi nk'amashanyarazi,imihanda ndetse hari n'ibiraro byinshi byatwawe n'izi nkangu.
Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Kerala, P M Manoj yavuze ko imibare y’abahitanywe n’izi nkangu ishobora kwiyongera, ndetse anatangaza ko abakomeretse barenga 70, aho bari kuvurirwa mu bitaro by’Akarere.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi bwagize buti “Abantu babarirwa muri magana, birakekwa ko bagizweho ingaruka n’ibi biza.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show