Gakenke:Abantu bibiri bishwe na gazi yo mu kirombe
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Busengo, abantu babiri bishwe na gazi yo mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro.
Ni impanuka yabaye ku isaha ya saa mbiri za n'imugoroba w'ejo ku wa kane tariki ya 08 Kanama 2024.
Madamu Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yemeje aya makuru, yatangarije RBA ko aba bantu babiri bishwe na gazi ubwo bacukuraga amabuye y'agaciro .
Ati"Icyo kirombe cyacukurwagamo na Kompanyi ifite ibyangombwa byuzuye n’ubwishingizi, ku buryo ubona ko ari impanuka yabaye.”
Madame Mukandayisenga Vestine, yakomeje avuga ko abo bantu baraye bakuwemo bakaba bajyanwe mu bitaro ya Ruhengeri mu Karere ka Musanze.
Nyuma y'iyo mpanuka, abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe Peteroli na gazi, baje aho kuri icyo kirombe, gukora ubugenzuzi ngo hakorwe raporo ku byo babonye.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwasabye abaturage kugira amakenga mu gihe babonye ikintu gishobora gutera impanuka, basabwa ko bakwihutira ku bimenyesha inzego zibishinzwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show