English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byacitse! Imodoka 34 z’ingabo za SADC zinjiye mu Rwanda zerekeza Tanzania

Nyuma y’igihe kirenga umwaka ziri mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) zatangiye gutaha, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda mu rugendo rutunguranye rwerekeza muri Tanzania, aho zizahurizwa mbere yo gusubira mu bihugu byazo.

Iyi ni inkuru ibaye ku nshuro ya mbere igaragaza isura y’ivanywaho ry’ingabo zose za SADC zoherejwe mu butumwa bwa SAMIDRC (SADC Mission in the DRC). Iki cyemezo kije nyuma y’uko zimaze amezi arenga 16 mu bikorwa byari bigamije guhosha umutekano mucye uterwa n’inyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bwa Congo, icyakora bamwe mu basesenguzi b’imitwe ya politiki n’umutekano bavuga ko izi ngabo zishobora kuba zisohotse zitsinzwe n’urugamba.

Ku wa 29 Mata 2025, icyiciro cya mbere cy’izi ngabo cyasohotse muri RDC kirimo imodoka 13, harimo n’izikoreye ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57. Aba bari boherejwe gutegura igice cyakira bagenzi babo, mbere yo gukomeza urugendo. Ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi 2025, icyiciro cya kabiri cyahagurutse i Rubavu, aho imodoka zigera kuri 34 zagaragaye zinjira mu Rwanda, cyane cyane izikoreye ibikoresho kuruta izari zitwaye ingabo.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Gicurasi, imodoka ya mbere itwaye intwaro n’ibikoresho by’izi ngabo yageze i Mahoko saa moya n’iminota 20 z’ijoro, mu gihe abandi basirikare baherekeje ibyo bikoresho bataratangazwa umubare.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya, yavuze ko “icyiciro cya mbere cyageze muri Tanzania, ahateguwe nk’icyicaro cy’agateganyo kizahurizwamo ingabo zose, mbere y’uko buri gihugu gitangira gutahana abacyo.”

Yakomeje avuga ko urugendo rwo kuvanayo ingabo ruzarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi, ndetse agaragaza ko nubwo habaye inzitizi zitandukanye, SADC yishimira uburyo ingabo zayo zitwaye.

Gusa ku rundi ruhande, ibitekerezo bitandukanye byatangiye kujya ahabona, aho bamwe babona ko izi ngabo zitashye zitarigeze zigerwaho n’intego yazo nyamukuru, cyane ko zagarukiye mu bigo bicungirwa n’umutekano na M23, aho zamaraga igihe kinini zidashoboye kwinjira mu mirwano cyangwa gukura uyu mutwe mu duce wari warigaruriye.

Icyerekezo nyuma yo kuva muri RDC

Nyuma yo kugera muri Tanzania, ibihugu byaturutsemo ingabo bizatangira kuzikura aho. Afurika y’Epfo yatangaje ko izifashisha indege mu gutwara ingabo zayo, mu gihe ibikoresho by’intambara bizoherezwa hakoreshejwe inzira y’amazi. Ingabo z’u Rwanda ntabwo zari muri uyu mutwe wa SADC, ariko u Rwanda rwarakoreshejwe nk’inkombe y’umutekano w’urugendo.

Tanzania izakira ingabo zayo aho zahise zerekeza mu bigo bya gisirikare zabarizwagamo, mu gihe Malawi izahitamo uburyo ikwiye bwo gutwara abayo. 

Iyi nkuru ikomeje kuba impamo ku ruhando rwa dipolomasi n’umutekano w’Akarere, aho ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bigaragara nk’ibikomeje kurushaho kwiyongera, nubwo hari amahugurwa n’inama z’amahoro zigenda ziba mu bihugu bitandukanye.

 Nsengimana Donatien| Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Rinda isura y’Igihugu: Impanuro zikarishye Polisi y’u Rwanda yahaye aboherejwe muri Centrafrique

Uko u Rwanda rushobora kuba igisubizo ku kibazo cy’abimukira Amerika yananiwe gukemura

Byacitse! Imodoka 34 z’ingabo za SADC zinjiye mu Rwanda zerekeza Tanzania

Imodoka ya RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yakoreye impanuka ikomeye i Kanyinya

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-04 21:17:32 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byacitse-Imodoka-34-zingabo-za-SADC-zinjiye-mu-Rwanda-zerekeza-Tanzania.php