English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwasubije Tshisekedi wigize akaraha kajyahe!

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko impfu z’Abanyekongo zabaye kuva mu bihe byashize ari ikibazo gikwiye kuryozwa abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho kubitwerera ibihugu bituranye, by’umwihariko u Rwanda. Ibi yabigarutseho asubiza amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Félix Tshisekedi uvuga ko ibihugu bimwe byagize uruhare mu mpfu z’abaturage ba RDC, binyuze mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu butumwa bwe, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyahuye n’akaga gakomeye kahitanye abaturage barenga miliyoni 10 mu bihe bitandukanye, barimo abaherutse kugwa mu bice bya Kishishe, Mbambo, Bukombo, Mweso na Nyundo. Yashimangiye ko aba bantu bishwe n’imitwe yitwaje intwaro, ashinja ibihugu bituranyi gutera inkunga iyo mitwe, y’umwihariko u Rwanda.

Nyamara, Guverinoma y’u Rwanda yahakanye aya magambo, ivuga ko ari ugushaka kwikiza inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke biri imbere mu gihugu cya RDC.

Yolande Makolo yagize ati: "Kuri abo bapfuye ndetse n’abakomeje kubura ubuzima muri DRC, ababiri inyuma ba mbere ni abayobozi ba DRC. Abo bayobozi ni bo muzi w’ibibazo kandi ntibakwiye gushaka abandi babitwerera. Ni bo kibazo."

Yakomeje yakomeje ashimangira ko abayobozi ba RDC ari bo bafite mu biganza umuti w’iki kibazo, ariko ko bakomeje kwerekana ko badafite ubushake bwo kugishakira ibisubizo.

Ati: "Impinduka yose cyangwa umuti ni bo bizavamo. Abapfuye, abavuye mu byabo ndetse n’impunzi babarirwa mu mamiliyoni, bakwiye kuryozwa gusa aba bayobozi ba Congo bagikomeje n’uyu munsi kugaragaraza ko nta bushake bafite mu gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo bagakomeza kubitwerera abandi."

Ibi bije mu gihe imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC, ibihugu byo mu karere ndetse n’amahanga yose ahuriza ku gushishikariza ubutegetsi bwa RDC kuganira n’umutwe wa M23. Uyu mutwe uvuga ko urwanira kurwanya akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu gihe RDC ikomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu mutekano muke, Kigali yo ivuga ko ubuyobozi bwa Congo Kinshasa ari bwo bukomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mitwe ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bihitana inzirakarengane, harimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

U Rwanda rwakomeje gutangaza ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, ariko ko rudashobora kwihanganira ibirego bidafite ishingiro bishyirwa kuri rwo mu gihe ikibazo nyamukuru cy’ubwumvikane buke mu bayobozi ba Congo gikomeje kwirengagizwa.



Izindi nkuru wasoma

Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’u Burundi basabye ifungurwa ry’Imipaka hagamijwe ubuvandimwe

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

U Rwanda rwasubije Tshisekedi wigize akaraha kajyahe!

U Bubiligi bwambariye urugamba muri Congo nyuma yo gutakarizwa icyizere n’u Rwanda

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-01 15:49:24 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwasubije-Tshisekedi-wigize-akaraha-kajyahe.php