English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye 

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuvuzi,ubwikorezi n’izindi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, akomeje kugirira uruzinduko i Kigali.

Amasezerano ya mbere yasinywe ni ajyanye n’ubufatanye mu birebana n’imiti n’ubuvuzi. Yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Minisitiri Badr Abdelatty.

Aya masezerano yasinyiwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ahari kubakwa Ikigo cya My Heart Center kizajya gitanga serivisi zo kuvura indwara zifata umutima.

Minisitiri Badr Abdelatty yavuze ko Leta ya Misiri yiyemeje guha u Rwanda inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3, 3 z’Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizakoreshwa muri ibi bitaro.

Andi masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere, ni ayashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri Badr Abdelatty, ajyanye n’ubufatanye mu by’ubwikorezi.



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda 46 bamaze kwandura Virusi ya Marburg, 29 bari kwitabwaho n’abaganga.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

Mu Rwanda 5 bakize virusi ya Marburg, mu gihe ntawahitanwe na yo.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-12 15:47:36 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-na-Misiri-byasinyanye-amasezerano-yubufatanye-mu-nzego-zitandukanye-.php