English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikigiye gukurikira nyuma yuko nyiribyondo asohoye Bad Rama mu nzu.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, Urukiko rwa ‘Maricopa County Justice’ ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko Bad Rama asohorwa mu nzu nyuma yo kubura ayo kwishyura nyiribyondo.

Iyi nzu Urukiko rwategetse ko asohorwamo iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ari ho Bad Rama yabaga.

Uwitwa Basil Maseveriyo niwe wari wiyambaje Urukiko kugira ngo rumufashe gusohora mu nzu ye uyu mugabo wari waranze kumwishyura no kuyivamo.

Urukiko kandi rwategetse Bad Rama kwishyura amafaranga yose yari abereyemo nyir’inzu angana n’ibihumbi 6900$.

Ibi byose bibaye mu gihe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yifashe amashusho agaragaza ko afitanye ikibazo na Basil ari na we wamureze.

Nubwo Bad Rama atavuze ikibazo afitanye na Basil, gusa yavuze yamushoye mu manza nyuma y’uko amwishyuje ibihumbi 30$ y’akazi bakoranye mu bihe bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-13 19:46:42 CAT
Yasuwe: 245


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikigiye-gukurikira-nyuma-yuko-nyiribyondo-asohoye-Bad-Rama-mu-nzu.php