Ikigiye gukurikira nyuma yuko nyiribyondo asohoye Bad Rama mu nzu.
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, Urukiko rwa ‘Maricopa County Justice’ ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko Bad Rama asohorwa mu nzu nyuma yo kubura ayo kwishyura nyiribyondo.
Iyi nzu Urukiko rwategetse ko asohorwamo iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ari ho Bad Rama yabaga.
Uwitwa Basil Maseveriyo niwe wari wiyambaje Urukiko kugira ngo rumufashe gusohora mu nzu ye uyu mugabo wari waranze kumwishyura no kuyivamo.
Urukiko kandi rwategetse Bad Rama kwishyura amafaranga yose yari abereyemo nyir’inzu angana n’ibihumbi 6900$.
Ibi byose bibaye mu gihe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yifashe amashusho agaragaza ko afitanye ikibazo na Basil ari na we wamureze.
Nubwo Bad Rama atavuze ikibazo afitanye na Basil, gusa yavuze yamushoye mu manza nyuma y’uko amwishyuje ibihumbi 30$ y’akazi bakoranye mu bihe bitandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show