English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tour du Rwanda 2025: Uko isiganwa ryatsinze impungenge z'umutekano nyuma yo kugenda neza.

Tour du Rwanda 2025, yatangiye tariki 23 Gashyantare isozwa ku ya 02 Werurwe 2025, aho abasiganwa batangaje ko bumvaga batekanye nubwo mbere y’isiganwa hari impungenge ku mutekano.

Ni isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu mwaka, isiganwa ryaciye hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro ebyiri, aho abasiganwa bari ku ntera iri munsi ya 20 km uvuye mu mijyi ya Goma na Bukavu, igenzurwa n'abarwanyi ba M23. Ibi byatumye ikipe ya Soudal Quick-Step yivana mu irushanwa mbere y’uko ritangira.

Gusa, Ryco Schutte wo muri Afurika y’Epfo yavuze ati: “Nta gihe na kimwe nigeze numva ntatekanye.” Kamiel Eeman wo mu Bubiligi na we yagize ati: “Rwose nkunda u Rwanda. Numva ntekanye. Nta kintu kidasanzwe nigeze mbona.”

Nta mpamvu yo guhagarika irushanwa mpuzamahanga

Hari abagaragaje impungenge ko isiganwa ry’isi ku magare (Road World Championships) riteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2025 ryahagarikwa bitewe n'umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. Mu cyumweru gishize, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi batoye basaba ko rihagarikwa, ariko nta bubasha bari bafite kuri iryo siganwa.

David Lappartient, umuyobozi wa Union Cycliste Internationale (UCI), yavuze ko “nta plan B ihari”, bivuze ko u Rwanda ruzakira iri siganwa nk'uko byateganyijwe.

Umutekano wagaragaye mu isiganwa

Abarwanyi ba M23 bagenzura imipaka y'imijyi ya Goma na Bukavu ihana imbibi n'u Rwanda.

Tour du Rwanda yatangiye mu 1988 nk’isiganwa rikinirwa mu Rwanda gusa, ariko mu 2009 ryemejwe nk’isiganwa mpuzamahanga. Uyu mwaka ryari rigizwe n’intera zirindwi, harimo ebyiri zanyuze hafi y’imipaka ya Congo.

Tsgabu Grmay, utoza ikipe ya Amani, yavuze ko intambara ivugwa muri Congo itagize ingaruka ku isiganwa. “Ibintu byose byari bitekanye. Nta kintu kigeze kimbwira ko ndi hafi y’intambara.”

Mu itangazo rya UCI ryo muri Mutarama 2025, ryemeje ko “mu Rwanda haratekanye hose ku bukerarugendo no ku bikorwa by’ubucuruzi.”

Abaturage na bo bishimiye iri siganwa. Kampire Ovrine yagize ati: “Nakwizeza buri wese uza mu Rwanda ko rutekanye.” Hakizimana utuye i Kigali na we yavuze ati: “Ibyo muri Congo ni amakuru y’amahanga. Twebwe turi amahoro.”

Ku bijyanye n’umutekano, Mussa Kaberika, wari ushinzwe umutekano w’inzira mu isiganwa, yavuze ko polisi yari ihari ku rugero rwa 100%.

Doubey yegukanye Tour du Rwanda, Masengesho ayobora Abanyarwanda

Umufaransa Fabien Doubey ukinira Total Energies ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025 nyuma y’aho Agace ka Karindwi kabaye imfabusa kubera Imvura nyinshi yatumye imihanda inyerera.

Fabien Doubey wo mu Bufaransa ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025, nyuma y’uko intera ya nyuma ihagaritswe kubera ikirere kibi. Masengesho Vainqueur ni we Munyarwanda witwaye neza, aza ku mwanya wa karindwi, asizwe amasegonda 51 na Doubey.

Abanyeshuri barimo gushyigikira abari gusiganwa muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka.

Amasiganwa yose ya Road World Championships azabera i Kigali muri Nzeri 2025, mu bilometero 160 uvuye i Goma na 250 uvuye i Bukavu. Fitsum Woldeab wo mu ishyirahamwe ry’amagare rya Ethiopia yavuze ko “i Kigali nta mpungenge z’umutekano zihari”, yongeraho ko “u Rwanda rwiteguye kwakira irushanwa rikomeye”.

Uyu mwaka wa 2025 ugiye kuba amateka mu mukino w’amagare ku mugabane wa Afurika, aho u Rwanda ruzakira bwa mbere igikombe cy’isi cy’amagare nyuma y’imyaka ijana.

 

Umwanditsi: Nsengimana Donatien|Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-06 12:10:39 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tour-du-Rwanda-2025-Uko-isiganwa-ryatsinze-impungenge-zumutekano-nyuma-yo-kugenda-neza.php