The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yasabye imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko nyina umubyara nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza inda y’umugore we ukuriwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku gitaramo umuhanzi The Ben azamurikiramo Album ye ku wa 01 Mutarama 2025.
Mu cyumweru gishize, The Ben yashyize hanze amafoto agaragaza inda y’umugore we Uwicyeza Pamella ubura igihe gito ngo yibaruke imfura yabo. Ni amafofoto ataravuzweho rumwe, ndetse anababaza bamwe mu bakunzi be harimo na Nyina umubyara.
Yavuze kandi ko nubwo hari abatarakunze aya mashusho, ndetse akaba anabisabira imbabazi, ariko adafite gahunda yo kuyasiba kuri YouTube Channel ye, aho iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 930 mu minsi itatu gusa imaze igiyeho.
Nubwo aya mashusho yafashwe ubwo bateguraga indirimo y’uyu muhanzi yitwa “True Love”, abakurikiranira hafi ibibera mu gisata cy’imyidagaduro bavuga ko ashobora kuba yarifashishijwe mu rwego rwo kumenyekanisha igitaramo The Ben afite ku Bunani cyiswe “The New Year Groove”, kikaba kizamurikirwamo Album ye yise ” Plenty Love”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show