English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Taylor Swift yaraye yegukanye ibihembo bine bya MTV Europe Music Awards, byatangiwe mu nyubako ya PSD Bank Dome iri mu Mujyi wa Düsseldorf mu Budage.   

 

Ibi bihembo bishimira abanyamuziki kuva byatangira tariki 1 Kanama 1987, ni ku nshuro ya Gatandatu byari bitangiwe mu Budage.

Taylor Swift wari uhataniye ibihembo bitandatu, ni we wahiriwe n’uyu mugoroba kuko yegukanye ibihembo bine birimo Best Artist, Best Video, Best Pop na Best Longform video.

Ibi birori byo gutanga ibi bihembo byari biyobowe n’Umuhanzikazi wo mu Bwongereza, Rita Ora, afatanyije na Taika Waititi wo muri Nouvelle-Zélande. Byanyuraga imbonankubone kuri Shene ya Televiziyo ya MTV.

Harry Styles ni we wari uhataniye ibihembo byinshi bigera kuri birindwi, yegukanyemo kimwe cya Best Live Performance.

Nicki Minaj wari ahataniye ibihembo bitanu yegukanyemo bibiri birimo Best Hip Hop na Best Song akesha indirimbo yise “Super Freaky Girl”.

Burna Boy yegukanye igihembo cya Best African Act yari ahanganye n’abarimo Ayra Starr, Black Sheriff, Tems, Zuchu na Musa Keyz.

Tems ni umuhanzi wo muri Afurika wari uhataniye ibihembo byinshi bigera kuri bibiri birimo Best African Act na Best New Act ntiyahiriwe n’uyu munsi.

Rita Ora wari uyoboye ibi birori yahawe igihembo cya ‘Personal Style,’ abandi begukanye ibihembo barimo Sam Smith, David Guetta, Seventeen, Blackpink, Anitta , Lisa , Chlӧe , Gorillaz na BTS.

Abakurikiye ibi birori bataramiwe n’abahanzi batandakanye barimo Ava Max, Stormzy, One Republic, Gayle, Lewis Capaldi, Gorillaz Tate McRae, DJ Spinall , Äyanna na Nasty C.

 

Yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.

Mu Rwanda Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inteko rusange ya FIA, n’itangwa ry’ibihembo.

Lionel Messi yo ngeye kugaragara kurutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo bitangwa na FIFA.

Umuyapani Nihon Hidankyo yatsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel 2024.

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-14 14:56:05 CAT
Yasuwe: 410


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Taylor-Swift-atsindiye-ibihembo-bya-MTV-EMA.php