English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryacyeye tariki 17 ukuboza 2024, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryatanze ibihembo mu ngeri zitandukanye z’abahize abandi mu mwaka ushize w’imikino.

Ibi bihembo FIFA yatanze yahereye ku gihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza gihabwa umukinnyi wa Manchester United witwa Alejandro Garnacho.

FIFA ibi bihembo yatangiriye ku muzamu w’umwaka agirwa Emiliano Martinez ukinira ikipe ya Aston Villa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine.

Hahise hakurikiraho guhemba umutoza w’umwaka. Iki gihembo cyahawe umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti wahesheje iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League ndetse na Shampiyona ya Esipanye Laliga.

Benshi bari bategereje kureba umukinnyi ugiye kuba uw’umwaka nyuma yaho hari benshi bayoboye harimo Rodri watwaye Ballon D’Or ndetse na Vinicius Junior wahabwaga amahirwe utibagiwe icyamamare Lionel Messi.

Iki gihembo cyatahanwe na Vincius Junior. Benshi bahise bibaza ukuntu Vinicius atwaye iki gihembo kandi Rodri ari we uheruka gutwara Ballon D’or ariko ukuri ni uko iki gihembo cya FIFA kigirwamo uruhare runini n’abafana kandi benshi bemera Vinicius wakoze byinshi byiza kuva 2023.

Mu batoza, ba Kapiteni b’ikipe z’ibihugu batoye na Kapiteni w’u Rwanda Bizimana Djihad yari mubitabiriye amatora.

Kapiteni w’Amavubi Djihad yatoye abakinnyi barimo Vinicius, Rodri ndetse na Messi ariko amahirwe  ayahereza Rodri nubwo yaje gutaha amaramasa, gusa benshi ntawundi batekerezaga nka Rodri bijyanye na Ballon D’or yari amaze iminsi atwaye.



Izindi nkuru wasoma

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

Serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Gisenyi ziranengwa, Menya impamvu

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 11:38:43 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bayobowe-na-Vinicius-Junior-Menya-abakinnyi-nabatoza-bahawe-ibihembo-bitangwa-na-FIFA.php