Byarangiye AS Muhanga na Gicumbi FC bongeye kwisanga mu Cyiciro cya Mbere
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, hasojwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma wa kamarampaka. Yasize Gicumbi FC yegukanye igikombe, naho AS Muhanga igaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka ine.
Imikino yabaye ku isaha imwe (saa cyenda) hagati y’amakipe ane yari ahataniye imyanya ibiri yo kuzamuka. AS Muhanga yakiriye La Jeunesse i Muhanga, naho Gicumbi FC yasuye Etoile de l’Est i Ngoma.
AS Muhanga 2-1 La Jeunesse
AS Muhanga yinjiye mu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi, isabwa gutsinda kugira ngo izamuke. Ku munota wa 14, Kalisa Jamir yayitsindiye igitego cya mbere, ariko La Jeunesse yishyura ku munota wa 38 binyuze kuri Rwazigama Akbar.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’ishyaka ryinshi, ariko ni AS Muhanga yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 72 gitsinzwe na Harerimana Jean Claude Kamoso, biyihesha amanota 10, bihita biyizamura mu cyiciro cya mbere.
Etoile de l’Est 0-2 Gicumbi FC
Gicumbi FC yari ifite amanota icyenda, isabwa nibura kunganya ngo izamuke. Yatangiranye imbaraga, itsinda igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 11 gitsinzwe na Peter. Mu gice cya kabiri, yongeye kubona igitego cya kabiri, isoza umukino ku ntsinzi ya 2-0.
Iyi ntsinzi yahesheje Gicumbi FC igikombe cy’icyiciro cya kabiri cya 2024-2025 n’amanota 12, inahita yisubiza itike yo kujya mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu 2022.
Kugaruka kwa AS Muhanga no kwegukana igikombe kwa Gicumbi FC ni intambwe ikomeye ku mpande zombi. Ubu amakipe yombi yitegura guhatana mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show