English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Impamvu Kivu Beach Expo & Festival 2025 izahindura isura y’Intara y’Iburengerazuba

Intara y’Iburengerazuba, by’umwihariko Akarere ka Nyamasheke, igiye guhindura amateka binyuze muri Kivu Beach Expo & Festival 2025, igikorwa cyitezweho kuzamura ubukerarugendo, ubucuruzi, imyidagaduro ndetse n’ishoramari ku rwego rwo hejuru. Iki gikorwa kizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, muri Kanama 2025, kikazaba kimwe mu bikorwa binini by’igihe kirekire bigamije guhindura ubukungu bw’akarere n’intara muri rusange.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Iyaremye Yves, Umuyobozi wa Yirunga Ltd n’umuyobozi mukuru wa Ijambo.net & TV, yasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kunoza imyiteguro y’iyi festival. Yagaragaje ko intego ari ugushyira Intara y’Iburengerazuba ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari, by’umwihariko binyuze mu gukangurira urubyiruko n’abikorera kwinjira muri uru rwego rwagutse.

Kivu Beach Expo & Festival izazenguruka mu turere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ariko igice cyayo kinini giteganyijwe kubera i Nyamasheke.

Ibizakorwa muri Festival birimo:

§  Imurikabikorwa ry’abikorera n’abashoramari

§  Ibitaramo bikomeye bizahuza abahanzi nyarwanda n’abanyamahanga

§  Ibiganiro byimbitse ku ishoramari, imikoranire n’iterambere

§  Amahugurwa y’urubyiruko mu bijyanye n’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’imirimo

Mu butumwa bwe, Iyaremye Yves yagize ati: "Turashaka ko Kivu Beach Expo & Festival iba isoko y’amahirwe ku rubyiruko, abahanzi n’abashoramari bo mu Burengerazuba n’ahandi hose mu gihugu. Ibi ni ibihe byo guhanga imirimo, guteza imbere impano no gukura urwego rw’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke nabwo bwatangaje ko bushyigikiye iki gikorwa nk’amahirwe adasanzwe yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku mazi, ndetse no kongerera ubushobozi abikorera bo mu karere.

Iki gikorwa kitezweho gutuma ikiyaga cya Kivu kibyazwa umusaruro mu buryo buhoraho, kikaba isoko y’imirimo, ubukerarugendo n’ishoramari. Biteganyijwe ko kizarushaho guhaza amasoko y’imbere mu gihugu no hanze, kikanatanga amahirwe ku mpano z’urubyiruko zitarabasha kumenyekana.

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke n’Intara y’Iburengerazuba muri rusange, barasabwa kwitegura kwakira neza iki gikorwa, bagaragaza ubufatanye n’uruhare rwabo mu kucyubaka, kugira ngo Kivu Beach Festival 2025 ihinduke igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere w’u Rwanda.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Impamvu Kivu Beach Expo & Festival 2025 izahindura isura y’Intara y’Iburengerazuba

Dore impamvu kugira ‘Bestie’ mu kazi ariwo musemburo w’umunaniro n’agahinda by’abakozi

Rinda isura y’Igihugu: Impanuro zikarishye Polisi y’u Rwanda yahaye aboherejwe muri Centrafrique

Rihanna yerekanye inda ye muri Meta Gala 2025! Ese uyu mwana wa gatatu ni umukobwa koko?

Igitego cya Kirongozi cyahesheje Police FC umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 21:15:51 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Impamvu-Kivu-Beach-Expo--Festival-2025-izahindura-isura-yIntara-yIburengerazuba.php