English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sobanukirwa icyo amategekko ateganya ku muntu uhoza ku nkeke uwo bashakanye

Mu miryango myinshi itandukanye usanga hari abakorerwa ihohoterwa ry'uburyo bwose ariko kubera kutamenya icyo amategeko ateganya bakabiceceka bikazamenyekana byarageze ku rundi rwego yewe rimwe na rimwe hari abo byagizeho ingaruka zikomeye. 

Muri ibyo byaha bikunda gukorerwa mu ngo harimo icyo guhoza undi ku nkeke umutesha agaciro, umubuza uburenganzira bwe cyangwa umuhatira gukora ibyo adashaka,ibyo byose bigira amategeko abigenga kandi abihana.

Guhoza undi muntu ku nkeke ni igikorwa kibangamye cyo kubwira umuntu amagambo cyangwa gukora ibikorwa ku buryo buhoraho bifitanye isano n’igitsina,bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro.

Umuntu ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko,ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi mangana abiri (200.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Gukoresha umutungow’urugo ku buryo bw’uburiganya

Umuntu wese utanga, ugurisha, ugwatiriza cyangwa ukoresha umutungo w’urugo

ariganyije uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko

ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu

(6).

Iyo ukurikiranyweho icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo agaruye umutungo mbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha, ikurikiranacyaha rirahagarara.



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gufatanya n’u Rwanda guhashya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana 6.

Lorenzo ni muntu ki? Menya byimbitse imico n’imiterere y’abitwa izina Lorenzo.

Umva icyo Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima yabwiye abakoresha imvugo ya Big Energy.

Umwe aragwingira undi agakura neza – ababyeyi b’inyamasheke umva icyo bavuga kubana b’impanga.

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-19 13:06:02 CAT
Yasuwe: 224


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sobanukirwa-icyo-amategekko-ateganya-ku-muntu-uhoza-ku-nkeke-uwo-bashakanye.php