English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Selena Gomez na Benny Blanco bari mu munyenga w’urukundo.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Selena Gomez w’imyaka 32, yahishuye impamvu nyirizina asigaye akunda gushyira ubuzima bw’urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga kandi ubundi ubuzima bwe yarakundaga kubugira ibanga.

Selena Gomez yatangarije ‘Hollywood Reporter’ ko impamvu ashyira hanze amakuru y’ubuzima bw’urukundo rwe na Benny Blanco, ari uko aba yumva urukundo rwabo rurinzwe kandi aba yumva nta rwikekwe afite ko hari uwamumutwara.

Yunzemo ko yizera cyane Benny ku buryo iyo amurebye amubonamo ahazaza, kandi iyo abitangaje ni nk’aho aba agaragaje ko uwo muntu yamaze gufatwa.

Ati “Ntekereza ko ari ho hantu hari umutekano nigeze kuba, kandi mbona ahazaza hanjye na Benny. Iyo ushyize hanze akantu gato, abantu ntibongera kumuhiga bashaka kumutwara.”

Selena Gomez agarutse ku mpamvu ashyira ubuzima bwe hanze, mu gihe yaherukaga gutangaza ko afite uburwayi butamwemerera kubyara kuko biramutse bibaye bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe n’ubw’umwana.

Gomez uri mu munyenga w’urukundo na Benny guhera mu 2023, na nyuma y’uko yamaze mu rukundo na Justin Beiber imyaka myinshi guhera mu 2010 kugera mu 2018 ubwo Beiber yashakaga Hailey baherutse no kwibaruka imfura y’umuhungu.



Izindi nkuru wasoma

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

Leta ya DRC ntiyumva ukuntu abakozi bagenzura ikawa na cacao barimo n’abaturuka mu Rwanda.

Burundi: Abaturage ntibariye Noheli kandi n'ubunani ntibizeye ko bazaburya bitewe n’inzara.

Bari kurya iminsi mikuru neza nyuma yo guhembwa amezi atandatu bari baberewemo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-22 11:09:20 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Selena-Gomez-na-Benny-Blanco-bari-mu-munyenga-wurukundo.php