English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE FM.

Nyuma yo gusezera kuri FINE FM bari bamaze kwandikiraho izina, Sam Karenzi agiye gukorana na Kazungu Clever kuri Radio ye nshya.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Karenzi yamaze gusezera burundu kuri FINE FM yari abereye Umuyobozi.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa akorera Fine FM, Kazungu Claver yasezeye bagenzi be mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, atangaza ko agiye kwerekeza mu mirimo mishya guhera ku wa Mbere.

Kazungu yari yageze kuri Fine FM nyuma yo kuva kuri RadioTV10, aho yari amaze imyaka ine n’igice. Gusa, urugendo rwe kuri Fine FM rugarutsemo igufi, ibintu byatunguye benshi mu bakunzi b’itangazamakuru ry’imikino.

Amakuru ataremezwa ku mugaragaro aravuga ko Kazungu ashobora kwerekeza kuri radiyo nshya ya Sam Karenzi, yitwa Radio “Oxygène” izajya yumvikanira ku murongo wa 93.9.

Kazungu ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda kandi bakoranye igihe kinini Karenzi, ikaba ariyo mpamvu ishobora kuba yatumye Kazungu afata icyemezo cyo kuva kuri Fine FM kugirango akorane na mugenzi we.

Mu butumwa bwe, Kazungu yashimiye bagenzi be ku bufatanye bagiranye ndetse ashimangira ko atazibagirwa uburyo yakiriwe neza n’ikipe ya Fine FM.

Ati “Ndabashimira uburyo twabanye mu gihe gito, kandi nizeye ko aho ngiye nzakomeza gukorana namwe mu buryo butandukanye.”

Kuva kuri Fine FM kwa Kazungu gukurikiye impinduka nyinshi zagiye zigaragara mu itangazamakuru ry’imikino mu minsi ishize, aho bamwe mu banyamakuru bakomeye bakomeje kwimuka bava mu kigo bajya mu kindi.

Uretse aba banyamakuru kandi, undi bakoranaga witwa Ishimwe Richard, nawe yahise asezera kuri FINE FM aho bivugwa ko nawe azerekeza kuri iyi Radio nshya.

Kugeza ubu Karenzi nta byinshi aratangaza kuri aya makuru ariko mu minsi ishize, havuzwe amakuru y’uko ari mu myiteguro ya nyuma y’iyi Radio ye.



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-29 09:14:45 CAT
Yasuwe: 193


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sam-Karenzi-na-Kazungu-Clever-bagiye-gukorana-kuri-Radio-Oxygne-nyuma-yo-gusezera-kuri-FINE-FM.php