Saint Valentin: Amateka, uko wizihizwa, n’impinduka mu bihugu bitandukanye.
Umunsi wa Saint Valentin, wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi w'abakundana ku isi hose, kandi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Valentin.
Nubwo kuri uwo munsi ibintu byinshi bitavugwaho rumwe, n'ubwo abantu bafite uko babibona, umunsi wa Saint Valentin ugaragaza uburyo bwiza bwo kugaragaza urukundo mu buryo butandukanye mu bihugu binyuranye.
Amateka ya Saint Valentin
Muri Kiliziya Gatolika, harimo ba Valentin batatu bagiye bagirwa abatagatifu kubera ukwemera kwabo kutajegajega, ndetse bagahitanwa n’ubuhemu bw’ubutegetsi bwariho mu kinyejana cya 3.
Uwitiriwe umunsi wa Saint Valentin ni Valentin w’i Roma, wari padiri w’umutima ukomeye, yishwe azira ukwemera kwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Claude Le Cruel. Valentin yakomeje gusezeranya abakundana, harimo n’abasore b’abasirikare, ku buryo nyuma yo gufungwa no kwicwa, yabaye umurinzi w’abakundana.
Kuki St Valentin iba muri Gashyantare (Février/February)?
Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).
Uko Saint Valentin yizihizwa
Mu bihe bya kera, umunsi wa Saint Valentin wafatwaga nk’uw'abaselibateri aho abakobwa bihishaga maze abasore bakabashaka. Mu kinyejana cya 14, mu Bwongereza, uwo munsi wabaye uw'urukundo rukomeye aho bashyiraga hamwe inyoni z’ingabo n’iz’ingore.
Ku wa 14 Gashyantare, abakundana bahana impano, harimo amakarita yanditseho imitoma n’indabo, cyane cyane amaroza atukura. Bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin, hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, 83.6% byayo bikaba bitangwa n’abagore.
Mu bihugu bitandukanye, umunsi wa Saint Valentin ufite imigenzo itandukanye. Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu 1980, uwo munsi wizihizwa cyane nk'umunsi w’urukundo, mu Buyapani, abagore batanga chocolats zihenze ku basore n’abagabo, naho ku wa 14 Werurwe, abakobwa batabwa mu gikorwa cyo kugaragaza urukundo n’ubwuzu, bityo abagabo bakishyura impano zihenze, nko kwaha abagore umwenda cyangwa urukweto rw’umweru.
Mu Rwanda
Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show