English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Rwanda: Munyangeyo Théogène wari depite yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki.

Munyangeyo  Théogène  watorwe kuba umuyobozi w'ihuriro ry'imitwe ya Politike mu Rwanda.



Yashyizweho na Jean Claude Munyurwa.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, nibwo ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye Depite Théogène Munyangeyo kuba umuvugizi ni mugihe kandi ugenzi we Mukansanga Eugenie nawe yatorerwa kuba umuvugizi wungirije waryo.

Aba bose batowe kuri uyu wa 24 Ukwakira, mu nama rusange y’iri huriro yabereye Kacyiru ku cyicaro cyaryo.

Uyu Munyangeyo Théogène usanzwe abarizwa mu ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa muntu (PL) yamamajwe kuri uyu mwanya wenyine atorwa ku majwi 100%, asimbura Depite Mukabunani Christine wo mu ishyaka PS Imberakuri.

Ku rundi ruhande uwo barikumwe witwa Mukasanga Eugenie we yari umuvugizi wungirije, mu ishyaka rya PSP aho yagiyeho asimbuye asimbbura Depite Mukama Abbas ubwo yatorwaga ku majwi  37 aho yaje kurusha uwo bari bahanganye witwa  Mukantagara amajwi 6 gusa..

Uyu Théogène Munyangeyo amze gutorwa yabashimiye icyizere bamugiriye.

Yagize ati “Gahunda y’ibikorwa mwarayigennye, igisigaye ni ugufatanya kugira ngo twuse ikivi cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari. Igisigaye ni ubufatanye kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu.”

Yongeyeho kandi ko ikirimo gikomeye ari ugukomeza kubaka ubumenyi bw’abagize imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ar 11.

Yakomeje agira ati “Tuzanaguma kugirana ibiganiro na Minisiteri zitandukanye nk’ikijyanye n’uko igihugu cyacu gihagaze muri Politiki y’ububanyi n’amahanga.”


Mukansanga Eugenie watorewe kuba umuvugizi muri iri huriro ry'imitwe ya Politike mu Rwanda.


Twabibutsa ko uyu mudepite Munyangeyo Théogène yaranasanzwe ayobora Komisiyo y’abadepite y’Ubukungu n‘Ubucuruzi naho Mukasanga Eugenie ni Umukozi mu Mujyi wa Kigali

Kuri ubu uyu Munyaneza agiye kuri uwo mwanya aho agomba kuyobora manda  y’amezi atandatu.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports yashyizeho ubuyobozi bushya bugomba kureberera imyitwarire y’abanyamuryango.

Laboratwari ya mbere muri Afurika igiye kwifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa Kasike mu Rwanda

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Amakuru ababaje: Rene Bluce wari umuganga wa Gicumbi FC yitabye Imana.

Mu Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA,7 ikabahitana ku munsi - Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin.



Author: Jean Claude Munyurwa Published: 2019-10-24 08:11:09 CAT
Yasuwe: 1264


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Rwanda-Munyangeyo-Théogène-wari-depite-yagizwe-umuvugizi-wIhuriro-ryImitwe-ya-Politiki.php