Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, nibwo ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye Depite Théogène Munyangeyo kuba umuvugizi ni mugihe kandi ugenzi we Mukansanga Eugenie nawe yatorerwa kuba umuvugizi wungirije waryo.
Aba bose batowe kuri uyu wa 24 Ukwakira, mu nama rusange y’iri huriro yabereye Kacyiru ku cyicaro cyaryo.
Uyu Munyangeyo Théogène usanzwe abarizwa mu ishyaka
riharanira Ukwishyira ukizana kwa muntu (PL) yamamajwe kuri uyu mwanya wenyine
atorwa ku majwi 100%, asimbura Depite Mukabunani Christine wo mu ishyaka PS
Imberakuri.
Ku rundi ruhande uwo
barikumwe witwa Mukasanga Eugenie we yari umuvugizi wungirije, mu ishyaka rya
PSP aho yagiyeho asimbuye asimbbura Depite Mukama Abbas ubwo yatorwaga ku majwi
37 aho yaje kurusha uwo bari bahanganye
witwa Mukantagara amajwi 6 gusa..
Uyu Théogène Munyangeyo amze gutorwa yabashimiye
icyizere bamugiriye.
Yagize ati “Gahunda y’ibikorwa
mwarayigennye, igisigaye ni ugufatanya kugira ngo twuse ikivi cy’uyu mwaka
w’ingengo y’imari. Igisigaye ni ubufatanye kugira ngo dukomeze twubake igihugu
cyacu.”
Yongeyeho kandi ko
ikirimo gikomeye ari ugukomeza kubaka ubumenyi bw’abagize imitwe ya Politiki
yemewe mu Rwanda uko ar 11.
Yakomeje agira ati “Tuzanaguma kugirana
ibiganiro na Minisiteri zitandukanye nk’ikijyanye n’uko igihugu cyacu gihagaze
muri Politiki y’ububanyi n’amahanga.”
Mukansanga Eugenie watorewe kuba umuvugizi muri iri huriro ry'imitwe ya Politike mu Rwanda.
Twabibutsa ko uyu mudepite
Munyangeyo Théogène yaranasanzwe ayobora Komisiyo y’abadepite y’Ubukungu
n‘Ubucuruzi naho Mukasanga Eugenie ni Umukozi mu Mujyi wa Kigali
Kuri ubu uyu Munyaneza agiye kuri uwo mwanya aho agomba kuyobora manda y’amezi atandatu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show