English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda Mountain Gorilla Rally: Umunya-Kenya Karan Patel  yigaruriye imitima ya benshi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira  2024 hatangiye ku mugaragaro isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel  yaryohereje abari bitabiriye ibi birori byo gusiganwa hakoreshejwe imodoka.

Iri siganwa ryatangijwe ahagana saa munani z’amanywa, ritangirizwa imbere y’inyubako ya Kigali Convention Center ari naho abasiganwa bakiniye mu mihanda ikikije iyi nyubako.

Iri  kandi siganwa ryitabiriwe n’amazina akomeye ku mugabane wa Afurika arimo Karan Patel ukinira Kenya, akaba ari nawe wegukanye shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu mamodoka y’umwaka ushize wa 2023.

Hiyongeramo umunya-Uganda Yasin Nasser, Giancarlo Davite ukinira u Rwanda, hakabamo na Gakwaya Claude ukinana na Mugabo Claude.

Ni isiganwa kandi igitsina gore kitatanzwe aho harimo Umuyobozi wa RBA wungirije ari we Isheja Sandrine, hakabamo Miss Queen Kalimpinya ndetse n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo.

Uyu munsi ahanini icyari kigamijwe kwari ugushimisha abafana no guhatanira imyanya y’uko bazahaguruka ku munsi w’ejo. Umunya-Kenya Karan Patel ni we waje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Giancarlo Davite ukinana na Isheja Sandrine.

Abakinnyi batanu bambere n’ibihe bakoresheje.

1. Karan Patel (Kenya)/Khan Tauseef (Kenya): 01’52"

2. Giancarlo Davite (Rwanda) & Isheja Sandrine (Rwanda): 02’20"

3. Yasin Nasser (Uganda) &Katumba Ali (Uganda): 02’41"

4. Prince Nyerere Charise (Tanzania) & Rutabingwa Fernand (Rwanda): 02’47"

5. Sachania Nikhil (Kenya) & Deep Patel (Kenya): 02’57"

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Ishusho igaragaza uko imibare y’indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

MINISANTE yatangaje imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.

Rwanda Mountain Gorilla Rally: Umunya-Kenya Karan Patel yigaruriye imitima ya benshi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-18 21:18:45 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwanda-Mountain-Gorilla-Rally-UmunyaKenya-Karan-Patel--yigaruriye-imitima-ya-benshi.php