English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Imodoka yari itwaye abakozi b'akarere ikoze impanuka

Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwaye abakozi b'akarere ka Rutsiro ikoze impanuka ibarenza umusozi ariko ntawe uhasize ubuzima

Iyi mpanuka yabaye ubwo berekezaga mu murenge wa Nyabirasi bageze mu murenge wa Musasa ahahitwa Gihinga ku ishusho imodaka yarimo abantu 5 harimo na shoferi.

Uwiduhaye Jean Baptiste umukozi w'akarere ka Rutsiro ukora nk'umujyanama wa Komite Nyobozi waduhaye aya makuru yemeje ko iyi mpanuka yabaye ariko ntawakomeretse.

Gusa ngo baracyashakisha icyateye iyo mpanuka.

abaturage bakurikiranye iby'iyi mpanuka batashatse amazina yabo ashirwa ahagaragara bashimangiye ko ishobora kuba yatewe n'uburangare bwa Shoferi byatumye iminanira ikarenga umuhanda.

ABa bakozi bari mu modoka bari bagiye muri Nyabirasi mu bukangurambaga bwateguwe na RIB ku rwego rw'igihugu.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Impanuka ya 3 mu cyumweru kimwe ku modoka z’amashanyarazi za Volcano: Ese ni iki kiri kubitera?

Kicukiro - Masaka: Yicishije icyuma uwo yari yarinjiye

Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-07-25 13:18:37 CAT
Yasuwe: 471


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroImodoka-yari-itwaye-abakozi-bakarere-ikoze-impanuka.php