English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Abaturiye n'abakorera muri  Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ibyiza imaze kubagezaho

Pariki ya Gishwati-Mukura ni Pariki iherereye mu Karere ka Rutsiro ariko ikaba ikora no k'utundi turere ariko ku ruhande rw'Akarere ka Rutsiro iyi Parike ikorerwamo ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage birimo Ubuvumvu,Ubworozi bw'amatungo n'ibindi, abaturiye n'abakora muri iyo Parike barishimira ko mu gihe imaze itangiye kubungabungwa yabagejeje kuri byinshi.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu baturage bo muri ako Karere ku wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2024, Ubwo hamurikwaga ibikorwa Akarere ka Rutsiro kagezeho mu myaka 30 ishize u Rwanda rutangiye inzira y'iterambere. 

Ni igikorwa cyakozwe hose mu turere two mu Ntara y'Uburengerazuba harimo na Karere ka Rutsiro ari naho haherereye Pariki ya Gishwati-Mukura.

Umwe mu baturage bakorera Ubuvumvu muri iyo Parike witwa  Habimama Andre akaba ari Umuyobozi wa Koperative Abishizehamwe,yatangajeko Pariki ya Gishwati-Mukura imaze kubageza kuri byinshi kuko umusaruro w'ubuki wiyongereye cyane.

Ati"Amafaranga dukura mu bikorwa byacu by'ubuvumvu yariyongereye cyane,kuko twavuye biro 20 twabonaga muri "season" none ubu tugeze ku biro 800, urumva ko ari ikintu cyiza kandi gishimishije."

Andre yakomeje avugako nubwo babona umusaruro ubashimishije bitandukanye na kera ariko ubu bafite ikibazo cy'imiti iterwa mu myaka y'abaturage bityo  inzuki zajya kuhahahira zikicwa n'uwo muti bigatuma umusaruro wabo utagenda neza uko babishaka.

Uruganda rw'ubuki "Gishwati Natural Honey" ruherereye muri aka Karere nirwo rutunganya umusaruro w'ubuki uba wavanwe muri iyi Parike ku buryo uru ruganda rushobora gutunganya toni zirenga 40 z'ubuki. 

Abakorera ubworozi muri iyi Parike nabo bavugako bishimiye cyane uburyo imaze kubateza imbere kuko ubu igiciro cy'amata cyavuye ku mafaranga 100 kigera ku mafaranga 250-300 kuri Litiro.

Perezida wa Koperative "Twiteze imbere Gishwati" ikorera mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro yavuzeko bahawe icyuma cyibafasha mu guteka amata ku buryo bacitse ku buryo gakondo bwo guteka amata bwabasabaga no kwangiza Parike bari gushaka inkwi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative nawe yavuzeko kuba Akarere ka Rutsiro gafite Parike nziza ya Gishwati-Mukura yashizweho ku bufatanye na RDB byatumye isura y'Akarere ihinduka kuko abaturage benshi babonyemo akazi kandi abakora ubworozi nabo babona ahantu hanini babukorera ariko muri rusange bituma Rutsiro ireka gufatwa nk'Akarere k'icyaro kuko abahasura nabo biyongereye.

Ati"Ntabwo Rutsiro ya none ihuje na Rutsiro ya Kera kuko mbere yafatwaga nk'ahantu habi hatagira icyiza na kwimwe kubera uburyo hari mu cyaro ariko iyi Parike ijya ituma abantu baturuka ahandi baza kuhasura kandi urabonako iri ku rwego rwiza rushimishije."

Parike Gishwati-Mukura ibarizwamo, inyamaswa nyinshi ariko iziganje akaba arizo mu bwoko bw'inguge "chimpanzee" hakaba icyumba gifasha abana n'abandi  bahasura kwihugura mu ikoranabuhanga ndetse hakaba harimo inyubako nziza ibereye ijisho.



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gufatanya n’u Rwanda guhashya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana 6.

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.

Murarye muri menge. RIB yihanangirije abashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukoza soni

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Nyuma y’imyaka 17 irushanwa rya ‘Beauty of the World’ rimaze ritaba, ryitabiriwe n’umunyarw



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-11 14:06:20 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroAbaturiye-nabakorera-muri--Pariki-ya-GishwatiMukura-barishimira-ibyiza-imaze-kubagezaho.php