Rusizi: Abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bafatiwe mu gikorwa cyo gushotora Uwarokotse
Mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, haravugwa igikorwa kigayitse cyakozwe n’abagabo babiri bagera ku rugo rwa Mujyambere Boniface, uhagarariye IBUKA muri uyu murenge, bagatera amabuye ku nzu ye mu ijoro rishyira ku ya 07 Mata 2025. Iki gikorwa cyagize impungenge nyinshi kuko kibaye mu gihe u Rwanda rwinjira mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bagabo, Nteziryayo Frodouard w’imyaka 35 na Minani Abdulkarim w’imyaka 33, bafashwe barimo gushotora uyu muturage mu masaha ya saa munani z’ijoro, nyuma y’uko banakekwagaho kuba bari bamaze iminsi bagaragara hafi y’urugo rwe mu buryo buteye inkeke. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza bwemeje ko aba bagabo bafashwe ku bufatanye n’irondo ryari ryafashe ingamba zo kongera umutekano nyuma y’igitero cya mbere cyabaye saa mbili z’ijoro.
Daniel Ndamyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, yavuze ko habayeho ubufatanye bukomeye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, bigatuma abakekwaho icyo gikorwa bafatwa bakiri mu cyuho.
Iki kibazo kije mu gihe hari izindi ngaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside zimaze kugaragara muri aka karere, zirimo n’umwana w’imyaka 15 uherutse gutera umusumari mugenzi we nyuma yo kumubwira amagambo abogamiye ku macakubiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yibukije abaturage ko nta mwanya ukwiye guhabwa ibikorwa nk’ibi, yongeraho ko inzego z’umutekano n’ubutabera zigikomeye ku bahungabanya abarokotse Jenoside.
Yagize ati: “Turababwira ko ijisho n’imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari. Uwahirahira wese ashaka kugaragaza ibibi bimurimo muri iki gihe turamugira inama yo kudakina n’umuriro.”
Abaturage barasabwa gukomeza kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitongera gufata indi ntera, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show