Rex Kazadi na Thomas Lubanga biyunze ku mitwe yitwaje intwaro muri RDC
Kuva mu mezi abiri ashize, ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryakomeje kwagura ibikorwa byaryo, rigarurira uduce twinshi tugize Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, harimo imijyi ya Goma na Bukavu. Ibi byakurikiwe no kwiyongera kw’abahoze ari abasirikare ba FARDC bifatanyije n’uyu mutwe kugira ngo bafatanye urugendo rwo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.
Si abasirikare ba FARDC gusa biyunze kuri M23, kuko muri Gashyantare 2025, AFC/M23 yongewemo umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho, uharanira uburenganzira bw’Abanyamurenge, bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya RDC. Muri icyo gihe, Jean-Jacques Mamba, umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yatangaje ko yinjiye muri AFC/M23 ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi.
Mamba, wahoze ari umudepite, yavuze ko yifatanyije n’ihuriro AFC/M23, anenga bikomeye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, amushinja gukomeza politiki yo gutoteza abatavuga rumwe na we.
Mu makuru agezweho, Rex Kazadi, wari umwe mu bahanganye na Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023, yemeje kwinjira muri AFC/M23. Ubutumwa bw’amashusho bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza Kazadi avuga ko yishimiye kuba umwe mu banyamuryango b’uyu mutwe.
Yagize ati: "Nishimiye kuba nasinyiye kuba umunyamuryango wa Alliance Fleuve Congo (AFC) uyu munsi. Mwakoze kunyongeramo. Niteguye kwitanga uko nshoboye kose ku bw’indangagaciro dusangiye."
Amakuru aturuka imbere muri AFC/M23 avuga ko Kazadi yiyandikishije nk’umunyamuryango ku wa 30 Werurwe 2025, nyuma y’uko Umuhuzabikorwa w’ihuriro, Corneille Nangaa, ashishikarije Abanyekongo baba mu mahanga kwinjira muri iri huriro rifite intego yo "kubohora RDC".
Mu 2023, ubwo Kazadi yari yiyamamarije kuyobora RDC ari i Kinshasa, kimwe mu byo yasezeranyaga Abanyekongo ni kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Kazadi yabaye umunyapolitiki ukomeye muri RDC, aho yigeze kuba mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi, UDPS, mbere yo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Mu gihe AFC/M23 ikomeje kwiyongera, undi munyapolitiki ukomeye, Thomas Lubanga, yatangaje ishingwa ry’umutwe mushya wa gisirikare witwa CPR (Convention for the Popular Revolution), uzakorera mu Ntara ya Ituri. Lubanga, umaze imyaka ibiri muri Uganda, yemeje ko CPR ifite umutwe wa politiki n’uwa gisirikare, ingabo zawo zikaba zibarizwa mu duce dutatu twa Ituri.
Lubanga yari amaze imyaka igera kuri ibiri muri Uganda, nyuma yo gufungurwa mu 2020. Yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha igifungo cy’imyaka 12 mu 2012, ku byaha byo kwinjiza abana mu gisirikare. Nyuma y’ifungurwa rye, Perezida Tshisekedi yamugize umuyobozi w’itsinda rishinzwe kugarura amahoro muri Ituri. Gusa mu 2022, Lubanga yaje gutabwa muri yombi n’abantu batazwi, afatwa bugwate mu gihe cy’amezi abiri, nyuma akaza gushinja Leta ya Tshisekedi kuba inyuma y’iryo fungwa rye.
Lubanga yatangaje ko azana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bisaba impinduka zikomeye mu miyoborere n’ihindurwa rya Guverinoma. Nubwo yatangaje ishingwa ry’uyu mutwe, nta mirwano yari yatangizwa n’ingabo ze.
Mu minsi ishize, Impuguke za Loni zari zasohoye raporo ishinja Lubanga gushishikariza imitwe yitwaje intwaro yo muri Ituri gufasha M23.
Kwinjira kwa Kazadi muri AFC/M23 n’ishingwa rya CPR na Thomas Lubanga bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gukomera. Kwigaragaza kw’aba banyapolitiki nk’abaharanira impinduka mu gihugu cyabo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi, ndetse no ku mahanga asanzwe ashyigikira Leta ya Kinshasa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show