English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ruhango: Abasore batanu n’umusaza umwe batawe muri yombi.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abasore batanu n’umusaza umwe bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bose bafatiwe mu birombe biherereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye UMUSEKE ko aba bantu bafatiwe mu birombe byari byarafunzwe, aho bacukuraga nta ruhushya bahawe.

Yagize ati: “Bagiye guhanwa n’amategeko by’intangarugero.”

SP Habiyaremye yakomeje avuga ko gufata aba bantu ari igikorwa kigamije gukumira no kurwanya ubu bucukuzi butemewe, bwagaragaye ko bukunze guteza impanuka zishobora kuvamo imfu z’abantu ndetse bikanangiza ibidukikije.

Yaburiye n’abandi bose batekereza kwishora muri ubu bucukuzi ko Polisi iri maso kandi itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa muri ibyo bikorwa. Yagize ati: “Umuntu wese utekereza kwishora muri ubu bucukuzi butemewe, yakabaye abireka kuko Polisi ntizihanganira na gato ibikorwa nk’ibi.”

Abakekwaho iki cyaha bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Kabagari, aho iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane byinshi ku byaha bakurikiranyweho.



Izindi nkuru wasoma

Ububiligi busabye u Rwanda gukura abasirikare muri RDC, bunashyigikira ibihano kuri Kigali.

Ibiciro ku Masoko byakomeje gutumbagira ku buryo budasazwemuri 2025 – NISR.

Tito yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutarangazwa n'ibibera muri Congo.

Ruhango: Abasore batanu n’umusaza umwe batawe muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa yageze muriTanzania aho yitabiriye inama idasazwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-08 15:13:27 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ruhango-Abasore-batanu-numusaza-umwe-batawe-muri-yombi.php