Rubavu:Urupuro rw’inzira rwa CEPGL rurishyurwa amafaranga 1000 gusa.
Abaturage batuye mu karere ka Rubavu bakunze kwambukiranya imipaka bashimishijwe nuko kwambuka ujya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byorohejwe.kuko urupapuro rw’inzira rwaguraga amafaranga ibihumbi 10000 ubu ruragura amafaranga 1000 gusa.
Bamwe mu baturage bari basanzwe bambukiranya imipaka batangaje ko byabagoraga cyane kubera iki giciro cyari kiri hejuru.
Umwe mu baturage witwa Mukamana yagize ati”nakoreshaga irangamuntu kuko ntuye mu mirenge yemerewe gukoresha jeto,gusa baje kuyikuraho kugura, urupapuro rwa Laisser passer byatugoraga kuko twambukaga inshuro nyinshi bikadutera igihombo,Njye nari nahisemo kubireka ,ariko ubu ubwo nabonye urupapuro rwa CEPGL byambereye byiza cyane.
Umuyobozi wagateganyo wa karere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yavuze ko uru rwandiko rwashizweho kugirango rworoshye ubuhahirane ariko asaba abaturage kwitwararika mu bucuruzi bakora hagati ya Goma na Gisenyi
Umubare wabakoresha uru rupapuro uri kurushaho kwiyongera ndetse n’abambuka umupaka nabo baragera ku bihumbi 20 ku munsi.
icyorezo cya Covid -19 na Ebora bikaba iri bimwe mubyagabanije urujya n’uruza hagati yu Rwanda na DRC ndetse n’intabara iri kuvugwa muri iyi minsi. mu 2018 abakoreshaga uyu mupaka bari ibihumbi 55 k’umunsi.
Imbogamizi bagihura nayo uyu munsi nuko umupaka ufunga saa cyenda z’amanywa.umunyarwanda ukorere akazi mu Mujyi wa Goma agataha cyangwa ujyanayo ibicuruzwa asabwa kwishura amadorari 40 ku mwaka naho umuturage udakora akazi gahoraho nta mafaranga atanga.
u
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show