English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kirehe: Abatishoboye bakwa amamafaranga y’umurengera kugirango bahabwe inka.

Kugira ngo uhabwe inka ya‘Girinka Munyarwanda’, mu  Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, usabwa kumanza gutanga indonke yakwa mu ibanga rikomeye rigahabwa abashizwe gutanga iyo Girinka Munyarwanda muri ako gace.

Abaturage bavuga ko iyo babuze amafaranga yo gutangwa, abishoboye ngo nibo baza bagatanga ayo mafaranga akaba aribo begukana izo nka kandi ziba zigenewe  abatishoboye mu  rwego  rwo kuzamura imibereho myiza  y’abatishoboye.

Bamwe mu batuye  Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Murehe muri uyu Murenge wa Gahara bavuga ko basabwa amafaranga mu ibanga rikomeye kugira ngo bahabwe inka.

Bavuka ko ari n’ababa bari ku rutonde rw’abagomba korozwa aya matungo ariko ngo ntibayabone kuko batabonye ayo mafaranga yo gutanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko iki kibazo kitari kizwi, ariko ko niba koko aba baturage bakwa amafaranga kugira ngo bahabwe inka, ari amakosa akomeye.

Ati “Ni bwo mbyumvise. Ubundi hari amabwiriza agenga uko gahunda ya Girinka ikorwamo, ubwo tugiye kubikurikirana turebe uko biteye, icyo kibazo abaturage bavuga gikosorwe, n’ababifitemo uruhare dukurikirane uko bahanwa.”

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kirehe: Abatishoboye bakwa amamafaranga y’umurengera kugirango bahabwe inka.

Kirehe: RIB yataye muri yombi umupadiri ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15.

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kenya na Uganda watangiye kubakwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-16 09:44:47 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kirehe-Abatishoboye-bakwa-amamafaranga-yumurengera-kugirango-bahabwe-inka.php