English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero: Duhinge urutoki ruduha amafaranga aho gutwara ibitoki 10 mu gitebo kimwe-Mayor Nkusi.

Mu mirenge igize Akarere ka Ngororero ihinga urutoki hatangijwe icyumweru cyahariwe gukorera urutoki. Ni igikorwa cyashyizwemo imbaraga guhera umwaka ushize hatangwa imibyare y'insina za kijyambere 44,400 mi mirenge yera urutoki ari yo Nyange, Ndaro, Gatumba, Muhororo, Ngororero, Bwira, Hindiro na Matyazo.

Mu kuvugurura urutoki hakozwe nibura umurima umwe ntangarugero muri buri Murenge.  Intego ni uko haba umurima ntangarugero muri buri Kagari.

Muri iki cyumweru  (1-7 Ugushyingo 2024) hari gahunda y'ibikorwa bijyanye no kwigisha abaturage gutera urutoki,  kurwicira no kurufumbira.

Ku rwego rw'Akarere iki cyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Muhororo kiyobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi,  ubworozi  n'umutungo kamere,  abakozi bo muri iri shami, abayobozi n'abaturage b'uyu murenge.

Meya Nkusi yashishikarije abaturage gukora ubuhinzi bw'urutoki bwa kijyambere butanga umusaruro utubutse ukabyara amafaranga.

Ati ‘’Bimwe bya kera byo gutwara ibitoki 10 mu gitebo kimwe ngo ujyanye ku isoko tubicikeho dukorere insina yera igitoki  kiri hagati y'ibiro 70 n'ibiro 100, ndetse binarenga.’’

Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage ko bagaragaza impinduka muri iki cyumweru cyahariwe kuvugurura urutoki kuko abagoronome babari hafi mu kuberekera no kubafasha muri byose kugirango bagere ku musaruro wifuzwa.

Akarere ka Ngororero gahinga urutoki cyane kuko mu mirenge 13 ikagize 8 yose yeramo urutoki.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ngororero: Icyitegererezo cy'ubukerarugendo nyaburanga n'umurage w'amateka mu Rwanda.

Sitade ya Huye igiye gutwara asaga Milliyari 1 n’igice kugira ngo ivugururwe.

Ngororero: Umugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya nyuma yo gukubitwa n’umuyobozi hafi ku mwica.

Yarabenzwe ahita yiyahura nyuma yo guha akavagari k’amafaranga umumotari amwizeza ko bazabana.

Ngororero: Abakoresha gare ya Kabaya bari kubogoza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-01 13:45:56 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero-Duhinge-urutoki-ruduha-amafaranga-aho-gutwara-ibitoki-10-mu-gitebo-kimweMayor-Nkusi.php