Rubavu:Umwongereza n'Umuholandikazi nibo begukanye isiganwa rya Ironman 70.3
Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, Umwongereza Raoul Metcalfe yegukanye isiganwa rya Ironman 70.3, ni urushanwa ryabereye mu Karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Iradukunda Eric wabaye uwa kane.
Ku ruhande rw'abagore iri rushanwa ryegukanywe n'Ubuholandi Barber Kramer akaba ari ishuro ya gatatu aritwaye, ntawe uramusimbura kuko kuva ryatangira kubera mu Rwanda mu 2022 niwe waritwaye kugeza na n'ubu.
Muri iri rushanwa ikipe y'u Rwanda yari igizwe na Twibanire Damascène wakinnye Koga, Ngendahayo Jeremie wakinnye gusiganwa ku igare na Mutabazi Emmnuel wasiganwe ku maguru niyo yasoje ari iya mbere bakaba bakoresheje amasaha ane, iminota irindwi n'amasegonda 25.
Kuva iri rushanwa ryatangira kubera mu Rwanda mu 2022 ryegukanwe n'umunyarwanda inshuro imwe mu 2023 gusa, uwo munyarwanda yitwa Ishimwe Héritier.
Umuyobozi wa RDB Gatare Francis aganiriza ikipe y’u Rwanda
Raoul Metcalfe ni we wegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya IRONMAN 70
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show