English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

IronMan 70.3 igiye guhuriza i Rubavu ibihugu birenga 13 yitezweho byinshi

Ubuyobozi bwa Global Events itegura irushanwa ry'impuririrane IronMan 70.3 Triathlon bwatangaje ko iri rushanwa rigiye kuba ku ncuro ya III rije gukosora ayabanje yose kubera umwanya washize mu myiteguro.

Ibi byagarutsweho ubwo habaga ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku makuru ajyanye no kumenya aho imyiteguro igeze cyane ko iri rushanwa rizaba kuwa 04 Kanama 2024.

Iki kiganiro n'abanyamkuru cyitabiriwe n'Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ari kumwe n'umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie n'umuyobozi mukuru wa Global Events itegura mu Rwanda irushanwa rya Ironman 70.3.

Ni ku ncuro ya gatatu iri rushanwa ribereye mu Rwanda rikaba ribera mu karere ka Rubavu ku mu kiyaga cya Kivu no mu mujyi w'Ubukerarugendo wa Rubavu.

Umuyobozi mukuru wa Global Events Bonita Mutoni yavuze ko iri rushanwa  rizitabirwa n'Abanyarwanda bakina mu kipe y'igihugu,abakinnyi bari mu kiciro gisanzwe ndetse n'Abanyamahanga benshi biyandikishije kurusha umwaka ushize kandi ko imyiteguro bayigeze kure.

Yagize ati:"Iri rushanwa ni ishema ry'igihugu mu kuritegura turyitaho cyane kuko rizamura ubukerarugendo,hari abakinnyi benshi bazava mu mahanga bamaze kwiyandikisha twiteguye kuba turi kumwe Rubavu,bazaza gukina batembere kuko usibye kuba IronMan 70.3 Triathlon kuba ari umukino uzamo ubukerarugendo bwinjiriza igihugu amadovisi."

Uyu muyobozi yashimye uburyo Faderasiyo ya Triathlon mu Rwanda ikomeje gushira imbaraga mu gutegura amakipe,yashimye uburyo akarere ka Rubavu kiteguye umwaka ushize asaba ko n'uyu mwaka byarushaho kuko imigendekere myiza y'irushanwa izamura isura nziza y'igihugu.

Meya Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu yavuze ko akarere kiteguye bihagije ngo irushanwa rizarusheho kuba ryiza kurusha iry'ubushize kubera amasomo bize.

Yavuze ko mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi benshi nk'abakinnyi bazitabira irushanwa hashizweho amatsinda atandukanye agamije gutegura imigendekere myiza y'irushanwa.

Meya Mulindwa yahaye ikaze abantu Bose muri Rubavu , yagize ati:"Rubavu duhora twiteguye byagera kuri iri rushanwa kubera rituzamurira isura y'igihugu nta gusinzira, abakinnyi bazaza bisanga, twashizeho amatsinda akora umunsi ku munsi ku buryo ibikenewe byose ngo bishime bazabibona,bikazamura amarangamutima yabo bakaturangira n'abandi bashyitsi."

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie yavuze ko bafatanyije n'abategura irushanwa nka minisiteri bamaze kunoza imyiteguro yabo kandi biteguye ko rizasiga umusaruro ushimishije.

Yagize ati:"Iri rushanwa ririnjiza cyane rikazamura igihugu n'aho ryakorewe abaturage bagacuruza bakiteza imbere,biba ari byiza cyane kuko usanga umuryango wose waje mu Rwanda gukina bakanasohoka tukinjiza,ku rwego rwacu imyiteguro iri ku musozo dusaba n'izindi nzego bireba kwitwara neza."

Mbaraga Alexis Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda yavuze ko abakinnyi batangira umwiherero mu cyumweru gitaha.

Agira ati:"Abakinnyi b'ikipe y'igihugu bagiye gutangira umwiherero bazavamo bitabira amarushanwa,urebye umwe watsinze ubushize ari muri Qatar kandi turi kureba ko nawe yaza agakina, Aho bazaba harateguwe byose biri ku murongo,abantu bose tubamaze impungenge irushanwa twariteguye kurusha ubushize kuko twagiye ku masomo twize mu marushanwa yatambutse."

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko irishanwa ry'umwaka ushize ryinjije miliyoni 16 z'amadolari ndetse ko biteguye kwinjiza ayisumbuyeho uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa Ironman 70.3 bwatangaje ko ibihugu 13 birimo n'u Rwanda bimaze kwiyandikisha ngo bizitabire irushanwa.

Iri rushanwa rya IRONMAN 70.3 abaryitabira kuri ubu basiganwa mu bilometero 90 ku igare, 21.1 ku maguru n’ikilometero 1.9 boga mu Kivu rikaba rimwe mu marushanwa akomeye cyane ku isi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-09 18:20:29 CAT
Yasuwe: 132


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/IronMan-703-igiye-guhuriza-i-Rubavu-ibihugu-birenga-13-yitezweho-byinshi.php