Rubavu:Ubuyapani bwafashije ingo 380 kubona ubwiherero n'amazi meza

Ambasade y'Ubuyapani mu Rwanda yahaye ubwiherero bugezweho n'amazi meza ingo 380 zo mu Karere ka Rubavu, Imirenge ya Cyanzarwe na Mudende.
Ni inkunga yanyijijwe mu muryango utari uwa Leta witwa Hand in Hand For Development, imiryango yahawe ubu bufasha ikaba yashimiye aba baterankunga kuko kubona ubwiherero n'amazi meza bigezweho muri aka gace k'amakoro bitabaga byoroshye
Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda FUKUSHIMA ISAO n'Ubuyobozi bw'umuryango Hand In Hand bavuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha Leta y'u Rwanda gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (Human security issues).
Hatangimana Mugabe Isaac umuvugizi w'umuryango Hand In Hand for Development yavuze ko abaturage begerejwe amazi binyuze ku bigega 70 bihuriweho n'imiryango ine ituranye azabafasha kugira isuku yaba mu nzu zabo,ku myambaro, ibiribwa ndetse no mu bwiherero.
Ati:"Abaturage bakoraga urugendo rurerure bagiye gushaka amazi ariko twabahaye ibigega bizabafasha kujya babona amazi bitabagoye nka mbere."
Kubera aka gace kagizwe n'amakoro ku buryo gucukura ahajya ubwiherero bigorana, aba baturage bahawe ubwiherero bufite ikoranabuhanga, budasaba gucukura ndetse no guhoma kuko nta mucanga uba muri aka gace.
Aba baturage bahawe iyi nkunga bayishimiye kuko nk'amazi ngo bayabonaga bakoze ingendo ndende kandi na bwo ntibavome amazi meza.
Umwe muri bo yagize ati:"Ndashima Leta y'u Rwanda ituzanira abaterankunga nk'igihugu cy'Ubuyapani,mbere uyu muryango Hand In Hand For Development utaraza twari mu bwigunge dukora ingendo ariko tubonye amazi birakemutse, umwanya twakoreshaga tujya kuvoma tuzwukoresha dukora akazi kaduteza imbere."
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yashimye Ambasaderi w'Ubuyapani n'umuryango Hand In Hand for Development ku ruhare bagira mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage yizeza ko bazafatanya n'abaturage mu gusigasira ibikorwa.
Agira ati:"Ino aha twari duhangayikishijwe no kubona ubwiherero buhangana n'imiterere y'Ubutaka ariko abafatanyabikorwa batwigiye uburyo bw'ikoranabuhanga ku bwiherero,amazi n'ibindi.Muri iyi miryango ikibazo kijyanye n'isuku n'isukura kirakemutse ibyo twabonye turafatanya bigere kuri benshi batuye mu makoro,turizeza gufatanya n'abaturage mu kubisigasira."
.
Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda FUKUSHIMA ISAO yashimye Leta y'u Rwanda ku mikoranire myiza n'u Rwanda yemeza ko nabo bishimira kugira uruhare mu guhindurira imibereho Abaturage.
Agira ati:"Twafashe ingamba zo guhungana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage muri Afurika cyane mu Rwanda dutewe Ishema no kugera mu baturage tugasanga ibikorwa bahawe byabagiriye akamaro."
Fukushima avuga ko amazi meza, isuku n'isukura ari ingenzi mu buzima agashima u Rwanda ko rufite gahunda yo kuba Abaturage 100% bagerwaho n'amazi meza muri 2024,
Uyu mushinga washizwe mu bikorwa na Hand In Hand for Development nyuma yo guterwa inkunga na Ambasade y'Ubuyapani mu Rwanda watwaye arenga miliyoni 90 Rwf aho hubakwa ibigega 70 bifasha Ingo 380, ubwiherero 70 n'ibikoresho biyungurura amazi 50
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show