English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Aya mafaranga azava he?- mu Karere ka  Muhanga umubyeyi arasabwa  miliyoni 17frw.

Mukeshimana Josepha ufite umwana witwa Mugisha Bruno  wavukanye indwara idasazwe  arasabwa miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda  kugira ngo havurwe umwana we.

Uyu Mukeshimana Josepha yatangaje  ko uyu mwana yafashwe n’uburwayi bw’amayobera akivuka, aho  byatangiye afite ikibyimba gito ku itama ariko kikagenda cyiyongera umunsi ku munsi.

Muganga wabyaje Mukeshimana Josepha akimara kubona ikibazo umwana afite  yahise amuha transfert imwohereza  mu Bitaro by’i Kanombe  biri i Kigali agezeyo baramubaga  basanga afite  inyama z’ibinure.

Yagize ati’’Mu Bitaro bya Kanombe Mugisha Bruno bamunyujije mu cyuma basanga  nta Kanseri arwaye. Bahita bongera ku  twandikira  indi transfert itujyana muri Faycal tuhageze bamubaga ubugira kabiri, bavuga ko kugira ngo  umwana akire tugomba  gutanga miliyoni 17 zose z’amafaranga y’u Rwanada, ubwo twahise dutaha  tujya kugurisha inzu  yacu  ndetse n’ibikoresho  bimwe na bimwe tubasha kubona  miliyoni 12 gusa.’’

Mukeshimana akomeza avuga ko abaturanyi  ahantu hari abaganga b’inzobere  barimo kubaga ibibyimba baherereye  mu Bitaro bya Kirinda  ho mu Karere ka  Karongi.

Mukeshimana ati’’ Twarahageze  basuzuma umwana maze batubwira ko  mu Rwanda nta bikoresho  bafite byo kugorora umusaya  usibye kumujyana  hanze y’u Rwanda akaba ariho avurirwa.’’

Mukeshimana Josepha  yababajije izo nzobere amafaranga  byasaba ngo umwana wabo avurwe bamusubizako  amafaranga macye  ari miliyoni 17 z’amafaranga  y’u Rwanda.

Dr.Muvunyi Jean Baptiste akaba n’umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi yavuze ko umwanzuro wa nyuma abasuzumye uyu mwana batanze ari wo uyu mubyeyi agomba gukurikiza cyane ko indwara umwana wabo afite hatarimo Kanseri.

Kugeza ubu Mugisha Bruno atunzwe no kurya  imbuto ndetse no kunywa igikoma, Mukeshimana Josepha we atangaza ko iyo ariye  amakaroni cyangwa umuceri  bikamutera kwitsamura  ibyo yariye byose ahita abisohora  binyuze mu mazuru.



Izindi nkuru wasoma

Umubyeyi wa Ezra Kwizera yitabye Imana nyuma y’uburwayi butunguranye.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kum

Aya mafaranga azava he?- mu Karere ka Muhanga umubyeyi arasabwa miliyoni 17frw.

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Inkingo zirenga Miliyoni eshatu za Mpox zigiye koherezwa muri Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-23 09:27:23 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Aya-mafaranga-azava-he-mu-Karere-ka--Muhanga-umubyeyi-arasabwa--miliyoni-17frw.php