Rubavu:Inzu esheshatu zafashwe n'inkongi y'umuriro
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi habaye impanuka y'inkongi y'umuriro hashya amazu agera kuri atandatu yo mu gipagu kimwe ndetse hangirika byinshi byari biyarimo.
Ni impanuka yabereye mu mujyi wa Gisenyi hafi y'ahazwi nko kuri Unama, gusa nta muntu wayitakarijemo ubuzima.
Bivugwa ko iyi nkogi y'umuriro yaba yatewe na Gaz ikoreshwa mu gikoni bateka.
Abantu bari batuye mu gipangu aho iyi nkongi yabereye ibikoresho byabo byo munzu hafi esheshatu byahiye bamwe basigara babogoza.
Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe inkongi yahise itabara igerageza guca umuriro intege vuba na bwangu ubwo wari utangiye kwambuka no mu kindi gipangu.
Kugeza ubu ntabwo Polisi y'u Rwanda iratangaza icyaba cyateye iyi nkongi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show