English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya zabashije kwirindwa ku kigero cyiri hejuru ya 90%

Ku wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2024 mu Ntara y'Iburengeruzuba hasuwe ibikorwa bitandukanye bigararaza  intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 30 ishize ruvuye mu mateka mabi arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akarere ka Rubavu nako ni muri tumwe twagaragaje ibyo ibikorwa byagezweho muri iyo myaka, ku ikubitiro herekanwe i Damu ifata amazi y'umugezi wa Sebaya ishobora gukerereza amazi angana na metero kube miriyoni ebyiri kugirango atagenda ari menshi bityo akaba ashobora gusenyera abaturage.

Iyo Damu yatekerejweho nyuma y'ibiza byibasiye ako Karere ndetse n'Intara  yose muri rusange ariko by'umwihariko umugezi wa Sebeya uka warangirije bikomeye ibikorwa bitandukanye ndetse ugahitana n'abantu benshi.

Mu mwaka ushize nibwo uwo mugezi w'uzuye utera ibiza bikomeye kuko wasenye amazu y'ubucuruzi, ayo guturamo, imyaka y'abaturege ndetse uhitana n'abantu benshi, ibyo byatumye ibikowa byo kubaka iyo Damu byihutishwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazasubira.

Umwe mu baturage batuye hafi y'uwo mugezi wabonye ubukana bw'uwo mugezi n'ingaruka wabateje mu mwaka ushize witwa Munyawera Jean Bosco yatangaje ko iyo Damu yabahaye ikizere ko Sebeya itazongera kubatera ubwoba ukundi.

Ati"Mbere yuko iyi Damu yubakwa twahoraga dufite ubwoba kuko ubwo Sebeya yuzuraga twabaga dufite ubwoba kuko yatwaraga amazu ndetse rimwe na rimwe igatwara ubuzima bw'abaturage ariko ubu dufite ikizere kuko amazi iyo abaye menshi iyi Damu irayakerereza ntabashe kumanukana umuvuduko nka mbere.

Nubwo iyo Damu yubatswe kandi ikaba ituma abuturage baryama bagasinzira,abo baturage  bagaragaje impungege ko igihe amazi abaye menshi amanukana indi myanda bityo amatiyo y'iyo Damu akaziba bigatuma amazi ashobora gusakara hirya no hino bakaba basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuri icyo kibazo. 

Usibye kuba iyo Damu yarakemuye ikibazo cy'amazi yasenyeraga abaturage yatanze akazi ku baturage batuye hafi yayo kuko hari bamwe batangajeko mu bikorwa byo kubaka iyo Damu bakuyemo amafaranga afatika bakabasha kubona inzu zabo bwite ndetse n'ahandi hakomeje ibikorwa byo kubungabunga uwo mugezi birimo ibiraro, bishimira ko byabateje imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper wari witabiriye icyo gikorwa yatangajeko iyo Damu yabashije  gukuraho ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya ku kigero cyiri hejuru ya 90%, ariko ibikorwa bikaba bigikomeje kuburyo bizerako bizagera ku kigero gishimishije .

Ati"Uyu mugezi ufitiye akamaro Akarere ka Rubavu ndetse n'ahandi muri rusange kuko uriho ingomero z'amashanyarazi ndetse ni nayo itanga amazi akoreshwa n'abatuye mu mujyi wa Gisenyi, bivuze ko iyo itari kwangiza iba iri gutanga umusasuro."

Yakomeje agira ati"kubera ibiza byabaye umwaka ushize bitewe n'uyu mugezi hahise hatekerezwa iyi Damu kugirango ijye itanga umusaruro aho kugirango yangize ibikorwa cyangwa ihitane abaturage kandi ibikorwa byo gukumira ingaruka ziterwa n'amazi y'uyu mugezi zirakomeje."

Mu bikorwa byunganira iyi Damu harimo inkutazagiye kubakwa hirya no hino y'uwo mugezi ikiraro cya Nyundo cyiri kwagurwa kugirango gishobore gutambutsa amazi nubwo yaba menshi bityo ntashobore kwambuka agana mu baturage.

Damu yubutswe kugirango igabanye umuvuduko w'amazi, igizwe n'ibice bitatu, amatiyo icyenda atwara amazi ndetse ikaba ishobora gukerereza amazi angana na metero kube miriyoni ebyiri.

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu gacumbikiye imiryango 1070 igizwe n'abasenyewe ndetse n'abimuwe muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya gusa kugeza ubu hamaze kubakirwa imiryango 184 hakaba haratangiye ikindi cyiciro cyo kubakira imiryango 324 kandi hakaba hazakomeza kubakirwa indi miryango idafite ibibanza byayo kuko habanje kubakirwa abari basanzwe bafite ibibanza byabo.



Izindi nkuru wasoma

Gasabo:Hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20

DRC:Hadutse icyorezo cyiri gufata ibitsina by'abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

Rulindo:Umukozi ushinzwe inguzanyo muri Sacco Abahizi Tumba arashakishwa hasi hejuru

Rubavu:Ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya zabashije kwirindwa ku kigero cyiri hejuru ya 90%

Meteo Rwanda:Hateganijwe imvura iri hejuru y'isanzwe igwa mu gice cya kabiri cya Mata



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-09 23:55:22 CAT
Yasuwe: 198


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuIngaruka-zaterwaga-numugezi-wa-Sebeya-zabashije-kwirindwa-ku-kigero-cyiri-hejuru-ya-90.php