English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gasabo:Hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20

Mu  Karere Gasabo mu Murenge Kinyinya Akagali ka Kagugu hatogaraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 y'amavuko witwa Umuhire Valentin, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

Ibi byabaye ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024,ubwo abaturage bari bazindutse bagiye mu kazi, nibwo babonye umurambo w'uwo musore nabo bihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace uri mu batanze amakuru yavuze ati" Narinzindutse ngiye mu kazi mbona abantu barahagaze ari benshi, ndabaza ngo hariya hantu habaye iki? Ngo hariya bahiciye umuntu. Nge nabonye bamukubise nk’intu kibuye cyangwa inyundo hejuru y’ugutwi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kagugu Mpazimpaka Patrick yemeje aya makuru avuga ko uyu musore byamenyekenye ko yishwe mu gitondo cyo kuwa mbere ariko bikaba bikekwako yaba yishwe na bamwe basanzwe bakora ubugizi bwa nabi.

Gitifu Mpazimpaka yanavuze ko uyu musore nawe yari asanzwe azwiho ibikorwa nk'ibyo by'ubujura kuko nawe yigeze gufatwa arafungwa ajyanwa mu kigo cy'inyuzwamo abantu bananiranye by'igihe gito cyahazwi nko kwa Kabuga.

Mpazimpaka yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by'urugomo ndetse bakibuka kwimenyekanisha ahantu batuye.

Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batatu bivugwa ko bashobora kuba bigize uruhare mu rupfu rwa  Umuhire Valentin.



Izindi nkuru wasoma

Gasabo:Hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20

Rubavu:Ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya zabashije kwirindwa ku kigero cyiri hejuru ya 90%

DRC yashikirijwe abasirikare bayo babiri ndetse n’umurambo

Kenya:Imodoka yari itwaye umurambo yafashwe n'inkongi y'umuriro

Umukaridinari mukuru w'i Vatikani yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-02 13:39:12 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GasaboHatoraguwe-umurambo-wumusore-uri-mu-kigero-cyimyaka-20.php