Rubavu:Abana bafite ababyeyi bafungiye muri gereza bahawe indyo yuzuye.
Bamwe mu bana bafite ababyeyi bafungiye muri gereza kubera ibyaha bitandukanye bagaburiwe indyo yuzuye n'umuryango ICPO naho ababarera bigishwa kuyitegura mu Rwego rwo kurwanya igwingira n'izindi ndwara ziterwa no kutayibona.
Iki gikorwa cyakozwe mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu muri Iki cyumweru n'umuryango wita ku bana bafite ababyeyi bari muri gereza ariko Integrated Children Post Prison Organisation(ICPO).
Ubuyobozi bw'uyu muryango Buvuga ko bwateguye iyi gahunda iza y'inyongera ku zindi gahunda basanzwe bategura zihuza abana n'ababyeyi babo.
Furaha Adelphine washinze akaba n'ubuyobozi mukuru w'umuryango utegamiye kuri Leta ICPO yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma baharanira gufasha abana kubaho neza harimo kuba iyo Basuye ababyeyi baba bana bari muri gereza usanga bishimye byarushaho kuba byiza babagezeho nta numwe ufite ikibazo cy'imirire.
Avuga ko Indi mpamvu Ari muri gahunda yo kunganira leta mu kurwanya igwingira ry'abana.
Agira ati:"twafashe natwe iya mbere mu kurandura ikibazo cy'igwingira riterwa n'imirire mibi,duhereye kuri aba bana twitaho umunsi ku munsi,twabateguriye indyo yuzuye ndetse tunigisha n'ababyeyi bafite inshingano zo kubarera uko itegurwa Kandi tuzakomeza kubikurikirana.
Akenshi tujyana abana gusura ababyeyi babo ni byiza ko amubona amukumbuye agashima n'uruhare rw'ababyeyi bari kumwitaho bagasanga ASA neza NTA kibazo afite.
Ikindi umwana ufite ikibazo cy'imirire twese tuziko adakura neza agwingira ahazaza he hakaba harangiritse ni urugamba igihugu kihaye natwe turi kunganira gahunda za Leta."
Uwineza Francine umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu Karere ka Rubavu ashima uruhare rw'uyu muryango mu gufasha aba bana kwisanga mu muryango,no ku gitekerezo bagize cyo kurwanya imirire mibi
Agira ati:"ICPO idufasha mu bintu byinshi turabashima kuba banafashe Iya mbere mu kurwanya imirire mibi binyuze muri aba bana ahanini usanga bagizweho ingaruka n'ibyaha ababyeyi babo bakoze,natwe twiteguye kubaba hafi "
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu gutegura indyo yuzuye abasaba kubwifashisha mu kwita kuri aba bana ndetse n'abandi babyaye,bakabarera nta kuvangura.
Mutimukeye Gentille umwe mu babyeyi bafite umwana barera yagize ati:"twigishijwe guteka indyo yuzuye bigiye kudufasha cyane ni ubumenyi bwiyongereye ku bundi twari dusanganwe,abana dusanzwe tubafata neza ariko ubumenyi nabwo ugasanga ni buke ariko tugiye kujya tunoza isuku,nibyo duteguye tubitegure tuzi neza ibikwiye gukoreshwa ngo indyo Ibe yuzuye neza."
Uyu muryango usanzwe ufasha aba bana bafite ababyeyi bari muri gereza Aho ku nkunga y'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere mu gihe cyo gutangira amashuri bahabwa ibikoresho by'ishuri,ibiryamirwa,ibyo kurya n'ibindi bitandukanye.
Si ibyo gusa kuko banafata umwanya wo kubajyana gusura ababyeyi babo muri gereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show