English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Nsengiyumva Francois uzwi cyane nk'igisupusupu yemereye 50000 Frw umuturage wa Gatsibo uzahiga aband


Yanditswe na Jean Claude MUNYURWA.

 Nyuma yaho bakoze umuganda wabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, Nsengiyumva francois  yabwiye abaturage bose ba mu karere ka  Gatsibo ko nyuma y’amezi abiri ubwo bazaba basoza ubu bukangurambaga, hazagenerwa amafaranga anaga n’ibihumbi 50 Frw kuri buri muturage uzabasha kuba yararushije abandi kugura ubwiherero bwiza.

Iyi gahunda kandi yashimangingije n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bubinyujije kurukuta rwa Twitter y’Akarere aho bwagize buti “Umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu) yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura bwiswe "Gira Isuku, Gira Ubuzima"

Muri ubwo butumwa, bwakomeje buvuga ko Nsengiyumva yemereye umuturage uzahiga abandi mu kuzuza ubwiherero bwiza amafaranga.

Bukomeza bugura buti “Yemereye umuturage w’Akarere ka Gatsibo uzaba uwa mbere mu kurangiza kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa aho azamugenera ibihumbi 50,000 Frw.”

Mugusoza iyi nkuru twabibutsa ko iki gikorwa abaturage basaga 84 bo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Ndama umudugudu wa Karambi bo muraka karrere bubakiwe ubwiherero kandi bugezweho.

 



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Bus ya Rayon Sports yari imaze imyaka 4 iparitse igiye gusubira mu muhanda.

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe mu kigo cya TTC Gacuba II ryasanzwe ahamenwa ibishingwe.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.



Author: Jean Claude MUNYURWA Published: 2019-09-19 06:38:29 CAT
Yasuwe: 414


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Rubavu-igiye-kwakira-irushanwa-rya-Rwanda-Cycling-Cup-rizwi-nka-Kivu-Race.php