English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Utu dusimba twigaruriye imyaka yacu-Uko abaturage baturiye Nyamyumba bari kubogoza

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu baratabaza bavuga ko imyaka yabo yangizwa n’udukoko duto twateye imyaka, bigatuma babura n’iyo bari biteze gusarura. Bamwe mu baganiriye na MamaUrwagasabo TV bavuga ko basigaye babura n’imifuka ibiri y’imyaka basaruraga mbere, bitewe n’ibi bisimba.

Umwe mu baturage yagize ati: “Naho nahingaga, nabonagayo nk’imifuka ibiri, ariko nutwo gusoroma naratubuze. Ndutiye nawe, nasabye ubuvugizi, leta yadushakira imiti yahangana natwo.”

Uyu muturage akomeza avuga ko bakeneye "imiti ifite ubukana" ishobora kwica ibyo bisimba, kuko imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo bayihingira gutunga imiryango yabo, none ubu babayeho mu rungabangabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour, yemeje ko iki kibazo bakizi kandi batangiye kugikemura.

Yagize ati: “Icyo kibazo ndakizi kandi twatangiye no kugikoraho. Hari utusimba koko duto tujya mu myaka. Ni utusimba, si indwara. Ariko turabizi, turimo gukorana n’abajyanama b’ubuhinzi ngo abaturage bamenye uburyo bwo kurwanya utwo dusimba.”

Yakomeje avuga ko hari imiti yateganyijwe, kandi idahenze, ishobora gufasha abaturage mu kurwanya ibi bisimba bica imyaka.

Umurenge wa Nyamyumba uzwiho guhingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibishyimbo, ibigori n’imboga. Ibi bihingwa bifatiye runini imibereho y’abahatuye, kuko bibatunga mu buryo bw’ibiribwa no kugurisha bagakuramo amafaranga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE NYAMYUMBA MURI RUBAVU

Rubavu: Barenze ku myanzuro y'urukiko bafunga Hoteli irimo n'abanyamahanga 8

Ibiciro bishya by’Amashanyarazi byahinduye uko abaturage n’Inganda Bizishyura guhera ukwezi guta

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-29 10:50:56 CAT
Yasuwe: 300


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Utu-dusimba-twigaruriye-imyaka-yacuUko-abaturage-baturiye-Nyamyumba-bari-kubogoza.php