English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Rubavu: Polisi yongeye gufatira abantu 21 mu kabyiniro kwa Nyanja


Yves Iyaremye . 2020-12-21 19:44:53

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere mu masaha y’umugoroba yongeye gufatira abantu abantu 21 barimo kunywa inzoga mu kabyiniro ko kwa Nyanja aho bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri aka kabyiniro kandi hari hafatiwe abandi bantu bagera kuri 76 mu mpera z’icyumweru cyo kuwa 21 Ugushyingo 2020 bivuze ko ari insubiracyaha.

Abafashwe 21 bafatiwe mu kabyiniro ka Roxy Restaurant&Night Club kazwi nko kwa Nyanja nyuma biturutse ku makuru yagejejwe kuri polisi y’igihugu aho muri aka kabare barimo banywa.

Aho aba bafashwe bari bavuye mu birori byo gusezerana mu murenge abaturage babona bidasanzwe kandi byarabujijwe gukora ibirori bakabatangira amakuru.

 Police yafashe abari bavuye mu bukwe

Aba barimo banywa kuri uyu wa mbere bahise bajyanwa  aho bagomba kugirwa inama no gucibwa amande nkuko bimaze kumenyerwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera kuwa 21 Ugishyingo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yaburiye abitwaza ko bategura amafunguro bakahahindura utubari asaba itangazamakuru kujya ritanga amakuru aho barenze ku mabwiriza.

Ati “Ibyari utubari bongeyeho Restaurant kugira ngo barebe uko bakora ibitemewe. Twabivuze inshuro nyinshi ko n’abo bacuruza ibyo kurya ubona bashaka gucuruza inzoga kuruta ibifungurwa. Itangazamakuru ni ukujya mudufasha kuko Polisi itaba kuri buri kabari. Igikenewe ni amakuru kugira ngo natwe tugere tubikemure, icyorezo kirahari abantu bareke kudohoka’’

Nyuma yo kugirwa inama abafashwe baciwe amande y’ibihumbi 10 Frw , ba nyiri akabare bakaba barahanwa nkuko biteganywa n'amabwiriza.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe mu kigo cya TTC Gacuba II ryasanzwe ahamenwa ibishingwe.

Amakuru agezweho i Rwamagana: Abagororwa bakuye amenyo umupolisi.

Impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali yahitanye abantu babiri.

Abapolisi 161 bayobowe na SP Carine Mukeshimana bageze i Kigali.



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-12-21 19:44:53 CAT
Yasuwe: 535


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Rubavu-Polisi-yongeye-gufatira---abantu-21-mu-kabyiniro-kwa-Nyanja.php