Rubavu: Amakoperative 15 z'abacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bagizweho ingaruka na Covid-19 Bashyikirijwe inkunga ya Moto zo mu bwoko bwa Rifan.
N’igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022, Kibera ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakoperative yagobotswe yiganjemo abacuruzi b’abagore, aho Moto bahawe buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 3,800,000 Rwf zizababafasha mu gutwara no kwambutsa ibicuruzwa byabo.
Ndaribumbye Vincent, Perezida wa Koperative TUBUMWE y’abacuruzi b’inkoko avuga ko ubucuruzi bwabo bwari bwarangirijwe na Covid-19 ariko akaba asanga Moto bahawe zizaborohereza mu gutwara inkoko ndetse ikazabafasha kuzigama amafaranga menshi kuko bakoreshaga menshi bakodesha imodoka yo kwambutsa izi nkoko.
Ati “Ubucuruzi bwacu bwari bwaragizweho ingaruka na Covid-19, none izi moto duhawe ziradufasha kuko tutazongera gutanga amafaranga yo guterereza ibicuruzwa byacu biva mu Rwanda bijyanwa I Goma, ayo twajyaga dukoresha ubu turajya tuyizigamira akazadufasha guteza imbere ubukungu bw'akoperative twibumbiyemo.
Ndaribumbye asanga kuba umupaka ufunga saa cyenda ari igihombo kuko biba bikiri mu masaha y’akazi, yaboneyeho gushimira Leta y’ubumwe irangajwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame wabagobotse binyuze muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.
Minisitiri Dr. Ngabitsinze ku kibazo cyo gufunga umupaka kare avuga ko nk’ubuyobozi batifuza ko habaho umupaka mu bucuruzi, yemezaza ko bagiye gukomeza kuganira n'igihugu cya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo mukurebera hamwe niba haricyo ibihugu byombi byakorohereza abashoramari ku mpande zombi.
Ati “N’imbogamizi Congo yashyizeho zidashingiye ku buhahirane busesuye, nk’amasaha tumaze igihe tuyaganiraho kuko twe twifuzaga ko twafungura igihe cyose ariko bo ntabwo barumva impamvu batagomba gufunga saa cyenda. N’ibiganiro kuko mu bucuruzi hari aho udashyira imbaraga ariko iyo hari ibiganiro nibabona ko abaturage babo nabo babikeneye twizera ko bizakunda.”
Dr. Ngabitsinze avuga ko yizera ko ubwo Congo yinjiye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba hari ibyo bazakuraho bitewe n’amasezerano basinye ashingiye ku bucuruzi.
Mu bibazo bibangamiye abakora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka harimo kuba iyo bageze muri Congo bakwa imisoro ya hato na hato, gusabwa icyangombwa kizwi nka “Permit de sejour” kigura ibihumbi 35 Rwf kigakoreshwa umwaka ndetse no kuba Congo ifunga umupaka kare bididindiza ubucuruzi.
Umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ni uwa Kabiri ku Isi wagiraga urujya n’uruza rwinshi nyuma y’umupaka uhuza Mexique na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko ku munsi hanyuraga abagera ku bihumbi 90, gusa kuri ubu ngo hanyura abatagera ku bihumbi 5 kubera COVID-19 aho hakoreshwa amakoperative hakambuka abayahagarariye.
Yanditswe na Ndahimana Petrus
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show