Rubavu: Hafunguwe ku mugaragaro iserukiramuco rizazenguruka uturere dukora ku kiyaga cya Kivu
Kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 07 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yafunguye ku mugaragaro iserukiramuco ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025, rizazenguruka uturere twose dukora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni igikorwa kigamije guteza imbere ubukerarugendo, umuco n’ubukungu, kikazamara iminsi 41, kinyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, kugeza i Nyamasheke.
Iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba, ryatangiriye mu Karere ka Rubavu aho rizamara iminsi 10, mbere yo gukomereza mu tundi turere.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco, Meya Mulindwa yavuze ko ari amahirwe ku karere no ku gihugu muri rusange, kuko rifasha kumenyekanisha ibikorerwa imbere mu gihugu, guteza imbere ubukerarugendo no gusigasira umuco nyarwanda.
Yagize ati: "Iri serukiramuco ni urubuga rwo kumurika ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukorikori, kongera ubumenyi ku byiza nyaburanga by’Akarere ka Rubavu no gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa bifitiye agaciro igihugu cyacu.”
Mu gikorwa cyo gufungura, hagaragaye ibikorwa bya Kinyarwanda birimo imbyino za gakondo, umukino wa kunyabanwa, gusimbuka urukiramende ndetse n’imihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda.
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’abanyamahanga.
Iyaremye Yves, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, yashimiye abafatanyabikorwa n’abaturage bitabiriye iri serukiramuco, avuga ko ryatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo n’umuco.
Yagize ati: "Umutekano urahari, abantu baraza bakishima, barahaha, baramurika ibyo bakora kandi bakaryoherwa n’imyidagaduro ishingiye ku muco. Ni igikorwa cyatekerejwe kugira ngo gifashe guteza imbere Intara y’Iburengerazuba n’igihugu muri rusange.”
Iri serukiramuco ryitezweho kongerera agaciro ibyiza nyaburanga, kwimakaza umuco, no gushishikariza Abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu cyabo.
Ijambo.net izakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iri serukiramuco, aho rizakomereza, ibikorwa biriherekeza n’ingaruka nziza rizasiga ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.
Nsengimana Donatien | Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show