Rubavu: Kurongorera rimwe kw'impanga za Sebatware kwahuje abarenga ibihumbi 2000
Mu karere ka Rubavu habereye ubukwe bw'impanga bw'umuryango wa Sebatware Ladislas bwahuje abarenga ibihumbi bibiri bose bashagaye abasezeranye aribo Sebatware Gakuru na Sebatware Gato.
Ubu bukwe bw'akataraboneka muri uru Rwanda bwasize umugani kuko umugi wose wabwitabiriye aho n'abari mu kazi n'ubucuruzi basohotse begera imihanda ngo bihere ijisho kubera imbaraga zashizweho zazanye udushya twinshi.
Ubukwe bwabaye iminsi ibiri.
Ibirori byahuje umuryango wa Sebatware Ladislas wabyaye Gakuru na Gato bashatse mu miryango Murigande Bodoue wabyaye Murigande Fallone n'umuryango wa RUTAYISIRE wabyaye Sitweniyo Gloriose warongowe na Gakuru Sebatware
Gato Sebatware yashakanye na Murigande Fallone ubukwe bwo gusaba no gukwa bwabaye kuwa taliki ya 14 Kamena 2024 Aho abatashye Gusaba no gukwa banyuzwe cyane.
Gusaba no gukwa Kwa Gakuru Sebatware na Sitwenayo byabaye kuwa 15 Kamena 2024 bibera mu nzu mberabyombi ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gitondo byari byiza cyane.
Nyuma to gusaba no gukwa Kwa Gakuru hakurikiyeho Gusezerana imbere y'Imana muri Zion Temple I Rubavu birangiye nkuko bisanzwe ni ukwifotoza.
Umuhango wo kwiyakira wabaye kuwa 15 Kamena 2024 mu busitani buri imbere ya Serena Hotel Rubavu,Centre Culturel witegeye ikiyaga cya Kivu Aho hahuriye imbaraga y'abarenga 2000 bose bakaba incuti z'umuryango wa Sebatware Ladislas n'abamuhekeye babiri.
Ubukwe bwabaye ikimenya Bose kubera umubyeyi Sebatware wabyaye abagabo n'abakobwa bafite amazina akomeye mu bucuruzi bw'umugi wa Rubavu,Goma muri DRC no mu gihugu cy'u Rwanda muri rusange harimo Sebatware Zabayo ufite amakamyo akaba na Perezida wa Koperative y'Abatwazi mpuzamahanga b'amakamyo muri Rubavu.
Sebatware Dada ufite imodoka nyinshi zitwara abantu n'ibintu mu gihugu Aho utembereye mu gihugu azibona cyane ko ziriho ikirango Dada.
N'abandi bafite ibikorwa byinshi bitandukanye.
Comments
By UwayezuAnselme on 2024-06-16 04:47:31
Good
By UwayezuAnselme on 2024-06-16 04:47:12
Good
By Ras Tosh on 2024-06-15 23:39:46
byari sawa kbs
By Ras Tosh on 2024-06-15 23:39:34
byari sawa kbs
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show