English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

Polisi y'u Rwanda,ishami rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha (ASOC), yataye muri yombi abantu batatu bacyekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu imyenda nti nkweto bya caguwa.

Abafashwe ni abagore babiri n'umusore umwe bakaba bafatanywe amabaro arindwi y'imyenda n'imiguru 20 y'inkweto.

Aba bombi bafatiwe mu Murenge wa Rugerero Mu Kagali ka Muhira mu Mudugudu wa Gitebe I,ahagana isaa tanu z'amanywa yo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kanama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba SP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu barindwi babonye bikoreye imyenda n’inkweto, bifashishije inzira zitemewe bikekwa ko bayinjije mu buryo bwa magendu. Bahise bajya kubategera muri iyo nzira bari babarangiye, hafatirwa bariya batatu nyuma y’uko bagenzi babo bane bari kumwe, bataye ibyo bari bikoreye bagacika, bakaba bakirimo gushakishwa.”

SP Karekezi, yakomeje avuga ko batatu muri bo biyemereye ko bari basanzwe bakora ibyo bikorwa nubwo ari ubwa mbere bafashwe, bavuze ko bakuraga ibyo bicuruzwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

SP Karekezi, yashimye abaturage batanze amakuru yatumye ibi bicuruzwa bya magendu bifatwa ashishikariza n'abandi kugira ubufatanye na Polisi ndetse n'izindi nzego batangira amakuru ku gihe.

Yaboneyeho gusaba abishora muri ibyo bikorwa kubireka  mu rwego rwo kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe baba babifatiwemo .

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-22 09:30:08 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuBatatu-bakekwaho-kwinjiza-magendu-mu-gihugu-batawe-muri-yombi.php