English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abiga ubwubatsi muri GS SHWEMU II TSS bubakiye umuturanyi w’umukecuru utishoboye.

Abanyeshuri biga mu ishami ry'Ubwubatsi muri GS SHWEMU II TSS iherereye mu murenge wa Rugerero akagari ka SHWEMU bakoze igikorwa cyo gushyira sima mu nzu y'umukecuru utishoboye.

Uyu mukecuru wubakiwe yitwa Mukapasika Velonica w'imyaka 70 wabaga mu nzu yamushyiraga mu byago doreko yararaga ku mabuye ashinyitse.

Ubuyobozi bwa GS SHWEMU II TSS bwahamirije Ijambo.net ko byakozwe mu rwego rwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no gukoresha ubumenyi bakura mubyo biga bugirira umumaro  mu mibereho y'abaturanyi.

Yari abayeho ubuzima bubi

Mukapasika Velonica umukecuru wo mu murenge wa Rugerero ufite imyaka 70 niwe washiriwe isima mu nzu yari amaze igihe abamo wenyine.

Avuga ko yaryamaga ku mabuye gusa kubera ubukene ariko kuba abanyeshuri baje kumwubakira bigiye gutuma ubuzima buhinduka.

Avuga ko imbeba zamutondagiraga, agasitara ku sima mu gihe cya nijoro cyangwa ku manywa mbese ubuzima bwe bugahora mu kaga ariko iyi sima bitazongera kubaho.

Ati ‘’Nanjye ngiye kuryama mu nzu y'isima, nicare mu nzu ya sima ngire isuku bangiriye neza, ubu nta kibazo cy'ubuzima nararaga amabuye anyangiza nikikubita hasi nkajya wa muganga ndashimira aba banyeshuri n’ubuyobozi bwabo."

Uyu mukecuru asaba ko bikunze aba banyeshuri cyangwa abandi bagira neza bazagaruka bakamushiriramo amashanyarazi kugira bimusazishe neza.

Dukuzumuremyi Gervis ni umunyeshuri wiga ubwubatsi muri GS SHWEMU II TSS avuga ko iki gikorwa cy'urukundo cyabafashije kwerekana no gushyira mu bikorwa ibyo bize babifashisha abatishoboye.

Ati ‘’Kuba ndi kubakira utishoboye ni inzira nziza, mbere kwifashisha ibyo nize nshaka amafaranga ngomba kumenya ko ibyo nize mbizi, ni amahirwe kubona aho tubigaragariza tukabona aho dukorera  ubumenyi bwacu, imbaraga zacu ni byiza ko n'abaturanyi bazungukiraho."

Naho Dusengimana Joselyne, umunyeshuri wiga ubwubatsi nawe avuga ko yatinyutse ubwubatsi kubera kubikunda ngo byamusabye gutinyuka nk'umukobwa kubera ahanini yumvaga byamugirira akamaro we n'ahazaza he.

Ati ‘’Iyo nkora ibyo niga numva binteye ishema, numva kuba ndi kubikora mu muryango mu baturanyi hari benshi bizatinyura, ntewe ishama nabyo, uyu munsi twubakiye umuturanyi turifuza ko bikomeza kuri twe no ku bandi bafite ibyo biga cyangwa bakora bikagera kuri benshi."

Uyu mukobwa asaba ubuyobozi bw'ikigo n'ikigo cy'igihugu gushinzwe guteza imbere ubumenyingiro kubafasha kubona ibikoresho bihagije byabahesha gukora no gushyira mu ngiro ibyo biga( pratique) kuko byongera ubumenyi ndetse bikabafasha gufasha abaturage.

Kampile Priscilla umuyobozi wa GS SHWEMU II TSS avuga ko kuri ubu bari kumenyekanisha ibyo abana biga n'imyuga bakora no gushishikariza urubyiruko kuyoboka amashuri y'imyuga ikindi ngo kuba bashyiriye sima mu nzu y'umuturanyi w'umukecuru utishiboye ari uko ikigo kigomba kuba igisubizo mu miryango ituriye ikigo.

Ati ‘’Turakundisha abantu bose umwuga n'ubumenyingiro kuko nta wawusonzana, ikindi abaturage duturanye turifuza ko bahora babona inyungu zo kugira abaturanyi beza(ikigo).

Gusohoka tukubakira abaturanyi tuzabikomeza kuko bidufitiye inyungu, bikazigirira abaturanyi ndetse n'ababyeyi bituma babona ko abana babo batahanye ubumenyi butari mu makayi gusa ahubwo n'umwuga bawushyira mu bikorwa bityo hari icyo ibyo bizabamarira.

Abanyeshuri biga ubwubatsi biyemeje kubakira ikigo inyubako.

Kampile avuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo biga abanyeshuri bazanye igitekerezo cyo kubakira ikigo inzu z'ubuyobozi kandi ni igikorwa ngo kigeze kure.

Ati "Abanyeshuri dufite kuri ubu bari kutwubakira inyubako zigenewe ubuyobozi ni igitekerezo kiza kitwereka ko ibyo biga babikunda kandi bitangira kugira umumaro tubashima cyane."

Uyu muyobozi ashima RTB unafite mu nshingano kuko babaha ibikenewe byose ngo umwana akure afite ubumenyi mu mwuga yiga ndetse nagera hanze azabe yiteguye guhangana ku murimo gusa agasaba ko RTB yajya yihutisha gahunda yo kubagezaho ibikoresho bishira( Consumables).

Urwunge rw'Amashuri yisumbuye GS SHWEMU II TSS kugeza ubu rufite abanyeshuri 1 322 harimo  85 biga ubwubatsi mu myaka ibiri bafite.

Leta y'u Rwanda yiyemeje ko imyuga n'ubumenyingiro bigomba gushyiramo imbaraga ku buryo mu myaka ine iri imbere hazaba hamaze kwiga no guhugura abagera ku 70 000 ndetse ngo hari gahunda ko abiga barenga 65% mu Rwanda baba biga imyuga n'ubumenyingiro.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ibyamamare byo muri Nigeria biyobowe na Ruger ndetse na Victony bategerejwe i Kigali.

Muruzinduko rw’amateka: Perezida Joe Biden wa America ari muri Angola.

Bipfubusa Joslin yagaruwe ku nshingano ze nk’umutoza mukuru muri Kiyovu Sports.

Perezida Kagame yakiriwe na Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi muri Qatar.

Rubavu: Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabye kurwanya ihohoterwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-01 10:20:42 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abiga-ubwubatsi-muri-GS-SHWEMU-II-TSS-bubakiye-umuturanyi-wumukecuru-utishoboye.php