English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abagore bishimiye umutekano n’iterambere, basabwa guharanira kwigira

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2025, abagore bo mu karere ka Rubavu bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore, bishimira iterambere bamaze kugeraho binyuze mu mutekano n’ubufatanye mu kwigira.

Mu murenge wa Bugeshi, habereye ibirori bikomeye byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Honorable Muzaba Alice, Senateri Dr. Havugimana, Depite Nyiramana Christine, Depite Kalisa Jean Sauveur, intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence, abayobozi b’inzego z’umutekano, komite y’akarere, ndetse n’abafatanyabikorwa.

Mu ijambo ryabo, abagore ba Rubavu bagaragaje ko bishimira intambwe bamaze gutera mu bijyanye n’iterambere, ariko by’umwihariko bashimira Leta ku mutekano usesuye urangwa mu karere kabo. Bavuze ko uyu mutekano wabafashije kwiteza imbere no gukora imishinga irambye.

Umwe mu bagore wari witabiriye ibi birori yagize ati: "Umutekano dufite ni wo utuma dutera imbere. Iyo urugo rufite amahoro, umugore akora atuje, abana bariga neza, ubucuruzi burakura. Twishimira ko ubu abagore tubasha kwihangira imirimo, tukaguriza mu bigo by’imari, tukiteza imbere tudatinya."

Honorable Muzaba Alice, yashimangiye ko iterambere ry’umugore rifitanye isano n’umutekano, asaba abagore gukomeza kubaka umuryango ushikamye.

Yagize ati: "Abagore turashoboye kandi tugomba gukomeza guteza imbere imiryango yacu. Iterambere ry’umugore si irye gusa, ni iry’igihugu cyose. Tugomba gukorana n’ibigo by’imari, tugashora imari, tukava mu bukene kandi tukagira uruhare mu bukungu bw’igihugu."

Nubwo iterambere ry’umugore rigenda ryiyongera, hari ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikibangamira bamwe. Mu butumwa bwe, uhagarariye abagore mu karere ka Rubavu yasabye abagore n’abagabo gukemura amakimbirane mu nzira y’ibiganiro, bakirinda ihohoterwa rikibangamiye uburenganzira bw’umugore n’iterambere ry’umuryango.

Yagize ati: "Ntitwifuza ko iterambere ryacu ribangamirwa n’amakimbirane mu miryango. Iyo umugabo n’umugore batumvikana, abana barahungabana, n’iterambere rikadindira. Tugomba gukomeza gushyira imbere ibiganiro, kubahana no gukorera hamwe kugira ngo twubake imiryango ikomeye izana iterambere rirambye."

Mu rwego rwo gushimangira iyi ngingo, abayobozi basabye abagore kudaceceka mu gihe bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa, ahubwo bakagana inzego zishinzwe gukemura ayo makimbirane, bakishakira ibisubizo birambye binyuze mu biganiro no kwihangira imirimo yabafasha kwigira.

Umwanditsi: Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Rubavu: Twiteguye guhangana n'ibiza nk'ikipe – Meya Mulindwa

Rubavu: Abayisilamu basabwe kwitabira gahunda zo Kwibuka no kurwanya amacakubiri

Imirwano yafashe indi ntera: Uko umutekano wifashe muri Centre ya Walikale

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-09 11:05:59 CAT
Yasuwe: 112


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abagore-bishimiye-umutekano-niterambere-basabwa-guharanira-kwigira.php