Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Abeddy Biramahire.
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunyarwanda Abeddy Biramahire, mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no guhatanira ibikombe muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26, uzwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego no gufasha bagenzi be mu kibuga, aje kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Rayon Sports. Biramahire yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, Mukura Victory Sports, AS Kigali, Club Sportif Sfaxien (Tuniziya), Suwaiq Club (Oman), na UD Songo (Mozambike).
Mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, amaze gukina imikino 11 agatsinda ibitego 2, agaragaza ubuhanga bwe nk’umukinnyi ushobora gutanga umusaruro mu marushanwa akomeye.
Rayon Sports yizeye ko Biramahire azafasha ikipe kugera ku ntego zayo, cyane ko asanzwe afite uburambe mu mupira w’amaguru haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show