English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Abeddy Biramahire.

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunyarwanda Abeddy Biramahire, mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no guhatanira ibikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, uzwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego no gufasha bagenzi be mu kibuga, aje kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Rayon Sports. Biramahire yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, Mukura Victory Sports, AS Kigali, Club Sportif Sfaxien (Tuniziya), Suwaiq Club (Oman), na UD Songo (Mozambike).

Mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, amaze gukina imikino 11 agatsinda ibitego 2, agaragaza ubuhanga bwe nk’umukinnyi ushobora gutanga umusaruro mu marushanwa akomeye.

Rayon Sports yizeye ko Biramahire azafasha ikipe kugera ku ntego zayo, cyane ko asanzwe afite uburambe mu mupira w’amaguru haba mu Rwanda no hanze yarwo.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Habayeho gukozanyaho hagati y’umukinnyi wa APR FC na Rayon Sports

Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

Rayon Sports mu bibazo mbere ya Derby: Imvune, gutakaza umutoza wungirije n’umusaruro utifuzwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 19:26:27 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yasinyishije-rutahizamu-Abeddy-Biramahire.php