☰
English Français
    Ahabanza
    Amakuru
    Hanze
    Ubukungu
    Ubuzima
    Umutekano
    Imikino
    Utuntu n'Utundi
    Imyidagaduro
    Amatangazo
    Ijambo TV
    Gishinama
    🔍
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka yari itwaye amafi iturutse mu gihugu cya Uganda yerekezaga mu mujyi wa Goma ikoreye impanuka ikomeye cyane Nyakiriba.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo iyi modoka yari itwaye amafi iyajyanye mu mujyi wa Goma  igeze ahitwa Nyakiriba nibwo yaje kubura feri hanyuma ita umuhanda  ihitana uwari uyitwaye naho uwo barikumwe arakomereka bidakabije bivugwako ari murumuna we kuri ubu akaba yajyanywe ku bitaro.

Amakuru twahawe n’umuvugizi wa police y’uRwanda  mu ntara y’iburengerazuba Rukundo Mucyo yavuzeko iyi mpanuka yiyi modoka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Yagize ati “nibyo koko iyi mpanuka yabaye kandi yatewe n’umuvuduko ukabije yari ifite hanyuma ita umuhanda.ikimara kuba umuyobozi wayo yahise ahasiga ubuzima n’aho uwo barikumwe yakomeretse ku kaguru bidakabije kuri ubu yajyanywe ku bitaro.

Aha hantu hitwa Nyakiriba hazwiho guteza impanuka bitewe n’uburyo hamanuka ndetse n’amakoni arimo aribyo uyu muvugizi wa police aheraho asaba abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati “turasaba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka kandi turihanganisha umuryango wabuze uyu muntu birababaje cyane.”

YANDITSWE NA EMMANUEL NDAYAMBAJE
   
 
 
 


Izindi nkuru wasoma

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Impanuka ya 3 mu cyumweru kimwe ku modoka z’amashanyarazi za Volcano: Ese ni iki kiri kubitera?

Kicukiro - Masaka: Yicishije icyuma uwo yari yarinjiye

Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2022-11-06 17:40:17 CAT
Yasuwe: 498


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RUBAVUIMODOKA-ITWAYE-AMAFI-IKOZE-IMPANUKA.php

About Us

www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.

contact us/Twandikire
 Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
 phone: 0781000112 / 0788989706
 email: info@ijambo.net


Our Services / Serivisi Dutanga

News Publication
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements 
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Web design & hosting
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show