RUBAVU: Abanyamulenge bibutse ababo baguye I Gatumba (Burundi)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13/08/2022 Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi,Akagari Ka Bugoyi Kuri Eglise Metodisite Ribure Mu Rwanda Paruwasi Ya Rubavu habereye umuhango wo kwibuka abanyamulenge biciwe mu Gatumba(Burundi)kunshuro ya 18.
Muri ubwo bwicanyi hishwe abasaga 166 biciwe mu Burundi hakaba nanone umubare w’abandi benshi kugeza ubu utaramenyekana biciwe mu Gihugu cya Congo bishwe n’abarundi baba muri Congo bafatanyije n’Abanye Congo bamwe na bamwe.
Ni muri urwo rwego Abanyamurenge n’inshuti zabo zituye mu Karere Ka Rubavu, Umurenge Wa Gisenyi bifatanyije bibuka ababo baburiye umuzima muri Ubwo Bwicanyi.
Ni umuhango wabereye mu bice bitandukanye by’igihhuru bazirikana impunzi ziciwe mu nkambi ya Gatumba.
Bizimana Mukiza Jonathan uhagarariye imiryango yababuze ababo biciwe mu burundi i Gatumba, yaganiriye na Ijmbo.net yavuze ko basaba imiryango mpuzamaha iharanira uburenganzira bw’ikiremwa mutu naLeta ya Congo ko bayakorera ubuvugizi bagahabwa uburenganzira ababikoze bagakurikiranwa bagahanwa, cyane ko banabyigambye.
“Turanenga leta ya Congo kuba kugeza ubu nta kintu irakora kuricyo cyibazo, kandi abo bantu ni abakongomani ubwabo, nibo bishwe ndetse n’ababishe barabyigambye aho kugeza ubu ngubu barimo kwidedembya. Bakaba bifuza ubutabera.
Mucamanza Fabrice, umwe mu barokokeye mu nkambi ya Gatumba, bavuga ko ko nta butabera bwabaye ho nyuma y’iyicwa ry’Ababo baguye i Burundi.
Nyirambonwa Jolie ugaharariye abagore b’Abanyamulenge mu Karere ka Rubavu
Yagize ati:“Icyo nsaba leta y’Uburundi n’imiryango mpuzamahanga ni ukugira ngo duhabwe ubutabera kuko twabuze abantu ariko nta butabera twigeze duhabwa. Turasaba ko abagize uruhari muri buriya bwicanyi bashyikirizwa inkiko.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show